Nyanza: Abangavu bahurijwe hamwe bahabwa ibiganiro byo kwigirira icyizere

Abangavu batandukanye baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Nyanz, bahurijwe hamwe babwirwa uko bakwigirira icyizere.

Umuyobozi wa FXB-Rwanda (ubanza iburyo) nawe yaje gukangurira aba bangavu kwirinda gutwara inda zitifuzwa

Mu mwiherero wamaze iminsi ine ubera mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza wahurijwemo abangavu biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu mashuri yisumbuye, babifashijwemo n’umushinga wa Dreams ushyirwa mu bikorwa na FXB-Rwanda bariya bangavu bahishuriwe uko bakwigirira icyizere.

Emmanuel Kayitana umuyobozi wa FXB-Rwanda mu Rwanda, avuga ko abangavu bahurijwe hamwe mu mushinga witwa “IGIRE TURENGERE UMWANA” kugira ngo banahabwe ibiganiro, batozwe n’abantu batandukanye.

Yavuze ko abangavu bakwiye kwirinda ibishuko birimo n’ibituma batwara inda zitifuzwa, kandi bakanirinda agakoko gatera SIDA.

Ati “Badufashe batubera umusemburo aho batuye, babwira abandi basigaye mu rugo aho batuye inyigisho bakuye hano, kandi barusheho kwigirira icyizere, banafate umurongo w’ubuzima uzatuma birinda ikibi kandi bazavemo abari beza u Rwanda rwifuza.”

FXB-Rwanda yahamagaye abantu batandukanye kandi bafite ubunaribonye ku buryo bariya bangavu bashobora kubigiraho babaha ubuhamya kugira ngo babwigireho.

Abangavu bitabiriye uyu mwiherero barabyishimiye kandi bavuga ko bahakuye ibintu byinshi kandi byiza bijyanye n’inyigisho bahawe.

Uwitwa Aduhire Ndikumana Raissa wakomotse mu murenge wa Cyabakamyi yagize ati “Ubu mfite inshingano zo kwigirira icyizere kuko muri ibi bihe hari abantu baduca intege, ndetse ugasanga n’abo dukomokaho badafite ubushobozi, ariko ubu namenye ko ngomba gukora cyane byose bikaba byiza binturutseho.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yifatanyije n’aba bangavu abahwiturira kwigirira icyizere

Uwamahoro Claudine waturutse mu murenge wa Rwabicuma na we yagize ati “Ubu namenye indangaciro zindanga nk’umukobwa, ndetse na kirazira nkwiye kugenderaho nk’umwari w’u Rwanda kandi nigishijwe kwigirira icyizere kuko mbere hari ibyo numvaga ntashobora, ariko namenye neza ko ubu intego zanjye nazigeraho mbikuye ku buhamya butandukanye numvanye abantu muri uyu mwiherero.”

- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE yahwituye aba banguvu abasaba kwigirira icyizere bagahangana n’imihindagurikire y’ibihe n’iterambere ry’isi

Yagize ati “Bakwiye kugira indangaciro zikwiye kuranga urubyiruko kuburyo bakwiye kubaka  ubushobozi nk’umwana w’umukobwa we ubwe abigizemo uruhare maze bagatinyuka bakagera kundoto zabo.”

Aba bangavu baturutse mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza uko ari 10 bose hamwe bakaba bari 100 aho banigishijwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ndi uwagaciro kandi ndashoboye”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye baganirije aba bangavu uko bakwitwara mu buzima bwo hanze

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza