Nyanza: Umusore afunzwe azira kwita “Abatutsi abagome”

Umusore wo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga amagambo atandukanye arimo ko “Abatutsi ari abagome.” ndetse ko intambara igarutse nta mututsi wabacika 1994 bashyizemo imiyaga.
Uyu musore uzwi ku izina rya RUSAKU yatawe muri yombi

Byabereye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ahazwi nko kuri mirongo ine, ari naho Ubareba Emmanuel bakunze kwita Rusaku watawe muri yombi na RIB akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yakoreraga.

UMUSEKE wageze muri kariya gace maze uganira na François Nsabimana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 agira ati “Rusaku asanzwe agira ingengabitekerezo cyane yavuze ko abatutsi ari abagome kuko bamuhombeje Miliyoni 8 Frws”.

Mukampazimaka Eugedie ufite inshingano zo kuba mutwarasabo nawe yagize ati “Rusaku yahereye mu gitondo mbere y’uko afungwa avuga ko intambara igarutse nta mututsi wabacika kuko bashyizemo imiyaga kandi abatutsi baba barabitse amarira yabo none ubu mu kwa kane igihe cyageze cyo kurira.”

Kananura Musare Vincent de Paul, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Busasamana mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE yavuze ko uriya muturage yari yasinze.

Ati“Bivugwa ko yari yasinze ariko ni urw’itwazo kuko yari yahereye kare avuga ko abatutsi ari abagome.”

Uretse kandi ibi byumvikanye kuri mirongo ine muri aka karere ka Nyanza, mu isoko rikuru ryaka karere naho havuzwe umuntu wasanze mugenzi we amubwira ko ari mwiza nka nyina undi amubwira ko yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi atanamubonye ngo byibure amushyingure mu cyubahiro undi we akomeza kumukomeretsa amubwira amagambo.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ihanwa n’amategeko y’u Rwanda, akenshi ikunze kumvikana mu gihe cy’iminsi irindwi ni ukuvuga kuva taliki ya 07/04-13/04 buri mwaka, ibintu IBUKA ivuga ko bidakwiye bikwiye no kwirindwa kuko u Rwanda n’abarutuye bari mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Rusaku w’imyaka 31 y’amavuko avuka mu karere ka Huye ariko akaba yarasanzwe akora umurimo wo kudoda inkweto ubu ari kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Icyaha bikekwa ko cyabereye ahitwa kuri 40
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza