Olivier Nizeyimana ntakiri Perezida wa FERWAFA

Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka ibiri ari Perezida wa FERWAFA yeguye, aho yavuze ko ari ku mpamvu ze bwite zimukomereye. zitatuma yuzuza inshinga abanyamuryango bamutoreye.

Nizeyimana Olivier yeguye ku mwanya wo kuyobora FERWAFA

Ibaruwa y’ubwegure bwa Nizeyimana Olivier yayishyikirije abanyamuryango kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2023.

Mu ibaruwa Olivier yandikiye Abanyamuryango ba Ferwafa, yagize ati “Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye, nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”

Nshimiye cyane Komite Nyobozi n’abakozi ba FERWAFA twari dufatanyije, abanyamuryango mwese, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange, ku cyizere n’imikoranire myiza bakomeje kungaragariza mu gihe kitari kinini maze nkora izi nshingano.”

Ubwo yatorwaga muri Kamena 2021, yari yagize amajwi 52 kuri 59. Yari yasimbuye kuri uyu mwanya, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari wawusezeyeho muri Mata uwo mwaka.

Kwegura kuri uyu mwanya wa Nizeyimana Olivier, kuje gukurikirana n’ibibazo bya hato na hato byakomeje kuvugwa muri iri shyirahamwe yari abereye umuyobozi.

Mu byakunze kugaruka kenshi, harimo kutavuga rumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, bivugwa ko bari basigaye banarebana ay’ingwe.

Mu bindi byananije uyu mugabo, harimo kutagira ubwisanzure bumukwiye nk’uwari umuyobozi w’ishyirahamwe riberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikindi cyakomeje kugaruka kenshi muri iyi nzu, ni ukuvuguruza uyu mugabo mu byemezo bimwe na bimwe nk’uko byakomeje kugaruka kenshi.

- Advertisement -

Nizeyimana abaye umuyobozi wa Kane usohotse muri iyi nzu mu myaka icumi ishize, nyuma ya Ntagungira Céléstin [2011-2013], Rtd Sekamana Jean Damascène [2018-2021], Nzamwita Vincent Degaulle [2014-2018] na we wari watowe mu 2021 akaba arekuye izi nshingano mu 2023.

Bisobanuye ko uwari Visi Perezida we, Habyarimana Marcel, ari we ufata inshingano zo kuyobora mu myaka ibiri yari isigaye kuri manda batorewe.

Habyariamana Marcel wari Visi Perezida, arakomeza ayobore mu myaka ibiri iri imbere

UMUSEKE.RW