Perezida Kagame yageze muri Zimbabwe

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ari Victoria Falls, muri Zimbabwe akaba yitabiriye inama ya gatandatu ya Transform Africa, TAS2023.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa

Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, igihe iba irimo gufungurwa na Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.

Abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, Lazarus Chakwera wa Malawi, n’Umwami Mswati III wa Eswatini.

Perezida Paul Kagame kandi arayobora inama nyobozi ya Smart Africa.

Mu mwaka wa 2013, nibwo ihuriro Smart Africa Alliance ryatangiye, ubu ririmo ibihugu 36, imiryango mpuzamahanga n’abari mu rwego rw’abikorera, bakora ibishobotse mu kuzamura ikoranabuhanga muri Africa.

Abari muri iri huriro baharanira ko umugabane wa Africa ugera ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu koroshya igiciro cya Internet, no kuyigeza kuri bose.

U Rwanda kimwe na Angola, Djbouti, Guinea na Tunisia bimaze kwemeza amasezerano ashyiraho Smart Africa Alliance, bikazafasha ko ayo masezerano atangira gushyirwa mu bikorwa hagamije kugira Africa isoko rimwe mu by’ikoranabuhanga mu mwaka wa 2030.

Umwami Mswati III wa Eswatini na we yitabiriye iyi nama
Umwami Mswati III wa Eswatini asezera abo mu muryango w’ibwami

UMUSEKE.RW