Polisi yafashe imyanzuro ikakaye ku bujura buherekejwe n’ubugizi bwa nabi

Polisi y’igihugu yatangaje ko itazigera ijenjekera ubugizi bwa nabi ,ihumuriza abanyarwanda ku kibazo cy’ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, ivuga ko ababukora bazakomeza gushakishwa bagafatwa.
CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Ni mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata, mu kiganiro n’abanyamakuru.

CP Kabera wabanje guhumuriza abanyarwanda, yavuze iki kibazo kizwi kandi cyahagurukiwe, ahamya ko kitazigera kijejenjekerwa.

CP Kabera yagize ati “Ntabwo twajenjekera inkozi z’ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y’u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo ku buryo budasubirwaho.”

Akomeza ati “Ingamba zarafashwe, turimo kubikurikiranira hafi, ariko kandi n’abajura barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

CP Kabera yasabye abaturage bumvise cyangwa bahuye n’ikibazo cy’ubujura, kwihutira gutanga amakuru kuri sitasiyo ibegereye, abayatanga ku mbuga nkoranyambaga bakagaragaza neza aho bwabereye.

Ati“Hari ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga bimwe biba bimaze igihe, icyo dusaba ni uko bajya batugezaho amakuru ku gihe, bakagaragaza amakuru ahagije cyangwa telefone zabo kugira ngo bafashe mu gukurikirana ikibazo, kuko Polisi ihita ibikurikirana mu maguru mashya, ababigizemo uruhare bagahita bafatwa kandi dufite ingero nyinshi.”

CP Kabera akomeza avuga ko kwiba bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko bityo uzabifatirwamo azirengera ingaruka zabyo.

Icyo Itegeko rivuga ku cyaha cy’ubujura..

- Advertisement -

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ikomeza ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

Mu ngingo ya 168 Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Ingingo ya 170 yo ivuga ko; uwiba akoresheje intwaro, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5  ariko atarenze miliyoni 7.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW