Polisi yarashe ukekwaho uruhare mu rupfu rw’umukozi w’Akarere

KAMONYI: Kubwimana Daniel w’imyaka 33 wari ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Mujawayezu Madeleine w’imyaka 56, yarashwe na polisi agerageza gutoroka.
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, ahagana saa kumi za mu gitondo(4h00), Kubwimana yari agiye kwerekana bimwe mu byo yibye mu rugo rwa nyakwigendera igihe yamwicaga, ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Remera Rukoma, yashatse gucika.

Amakuru avuga ko yirutse polisi ikabanza kurasa amasasu abiri mu Kirere, yanze guhagarara, bahita bamurasa arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nsengiyumva Pierre Celestin, yatangaje ko uwarashwe yagerageje gutoroka, asabwe guhagarara ntiyabyemera.

Yagize ati “Twamenye amakuru ko mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine, hari umuntu wagombaga gutanga amakuru akagaragaza ibyo yakuye muri iyo nzu aho yabishyize. Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize.

Mu gihe yari agiye kujya kubyerekana yashatse gutoroka kuko niwe wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z’umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa”.

Mujawayezu Madeleine yishwe kuwa 29 Werurwe 2023 asanzwe iwe mu rugo ahambiriye muri supanet. Ni nyuma yaho ku kazi bari bamubuze, bageze iwe basanga yamaze gupfa.

Umurambo wa Kubwimana Daniel wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera-Rukoma mu gihe inzego z’ ubugenzacyaha zahageze ngo zikore iperereza.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW