RBC yugarijwe n’imvune mbere yo guhura na Immigration

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), iri mu ihurizo rikomeye bitewe n’abakinnyi b’inkingi za mwamba b’iyi kipe bavunitse.

RBC FC izakina idafite abarimo kapiteni (ubanza ibumoso), Byamungu Abbas

Ku wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, hateganyijwe imikino ya 1/2 cy’irangiza mu irushanwa ry’umurimo.

Umwe mu mikino minini iri izaba ikinwa, ni uzahuza RBC FC na Immigration mu mupira w’amaguru. Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Bugesera saa cyenda z’amanywa.

Gusa ibibazo bikomeje kwisukiranya muri RBC kuko izakina idafite batatu isanzwe igenderaho.

Abakinnyi bagize ibibazo by’imvune batazagaragara kuri uyu mukino, ni kapiteni w’ikipe, Byamungu Abbas Cédri ukina mu busatirizi, Faustin ndetse Thèophile uzwi nka Ngabo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko kimwe mu byo iyi kipe ishobora kuzira, ari ugukina idafite rutahizamu wa yo, Byamungu Abbas.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, uretse kuba ibitse igikombe cya shampiyona iheruka, yanabonye umwanya wa Kabiri mu marushanwa Nyafurika ahuza ibigo byabaye ibya mbere iwa byo.

Undi mukino uteganyijwe muri ruhago muri Catégorie A:

NISR FC vs Rwandair FC (15h, IPRC-Kigali)

- Advertisement -

Imikino iteganyijwe muri Basketball izaba tariki 23/4/2023:

▪︎ Rwandair BBC vs Wasac BBC (10h, Stecol)

▪︎ REG BBC vs Immigration BBC

Imikino iteganyijwe muri Volleyball izakinwa tariki 21/4/2023.

▪︎ IPRC-Kigali vs Rwandair VC (15h, IPRC-Kigali)

Umukino wa Volleyball uteganyijwe tariki 26/4/2023:

▪︎ Wasac vs Immigration (16h, Kimisagara)

Imikino y’umupira w’amaguru muri Catégorie B izakinwa tariki 21/4/2023:

▪︎ Mininfra vs Minecofin (15h, Mumena)

▪︎ RMB vs RTDA (15h, Ruyenzi)

Basketball icyiciro cy’abagore izakinwa tariki 1/5/2023:

▪︎ UR vs CoK (9h, KIST)

▪︎ RSSB vs REG (10h, Club Rafiki)

RBC FC yugarijwe n’imvune za hato na hato
Rwandair FC izaba yisobanura na NISR FC

UMUSEKE.RW