RDC: Abaturage bari mu cyoba cy’uko M23 yasakirana n’ingabo za Leta

Abaturage bo mu gace ka Kibumba, muri teritwari ya Nyirangongo, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru ubwoba ni bwose ko muri aka gace  imirwano yakubura hagati ya M23 n’ingabo za Leta, FARDC nyuma y’iminsi hari agahenge.

M 23 biravugwa ko yongereye ingufu i Kibumba, nubwo amakuru avuga ko izi nyeshyamba ziva mu birindo byazo

Urubuga rwa Radio Okapi rwatangaje ko kuva ku wa kabiri  M23 yashyize ibirindiro bikomeye i Kibumba.

Iki kinyamakuru cyivuga ko gifite amakuru yizewe ko M23 yongereye imbaraga mu ngabo no kwigwizaho intwaro ziturutse muri Teritwari ya Rutsuru no “mu Rwanda”.

Gikomeza gitangaza ko mu Mujyi wa Kubumba hafi yaho ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’amahoro, hari imbunda ziremereye.

Hari amakuru ko kuva mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, mu teritwari ya Nyiragongo humvikanye amasasu.

Muri aka gace hari hamaze iminsi hari agahenge nyuma yaho M23 itangaje ko ivuyeyo, ndetse ikemera kureka n’utundi duce.

Leta ya Congo iheruka gutangaza ko itazigera na rimwe yemera kujya ku meza y’ibiganiro n’inyeshyamba zitwaje intwaro.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW