Ruhango: Abantu 6 bakurikiranyweho kudatanga amakuru y’imibiri y’abazize Jenoside

Abagabo 6 bo mu Murenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango bakurikiranyweho kwanga gutanga amakuru y’imibiri 8 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Amakuru UMUSEKE wamenye ahamya ko hari abagabo 6 bafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha zo mu Karere ka Ruhango, zibashinja kudatanga amakuru bazi ku mibiri 8 y’abazize Jenoside.

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Ntongwe, batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa mu Itangazamakuru bavuga  ko abaturage bahawe akazi muri VUP, ari bo babanje kubona umubiri umwe, babimenyesha inzego z’ibanze.

Abaduhaye amakuru bavuga ko izo nzego zimaze kuhagera zasanze atari umubiri umwe, ahubwo hari imibiri 6 y’abazize Jenoside yashyizwe mu cyobo kimwe, kandi basanga abishwe bose bari babanje kubacuza kuko nta mwenda bari bambaye.

Bavuga ko abenshi mu bafashwe bashinjwa kudatanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside, ari abantu bahamwe n’icyaha cya Jenoside barafungwa barangiza ibihano.

Umwe muri abo yagize ati: “Umwe muri bo yabwiye inzego ko aho basanzwe ari ahantu hari bariyeri, ndetse mu minsi ishize hari indi mibiri yahakuwe.”

Uyu muturage akavuga ko abari kuri iyo bariyeri ari abo Ubugenzacyaha bwafashe, kuko  ngo abahiciwe ari Abatutsi bavaga muri Komini Ntongwe bashaka guhungira i Kabgayi bakabatangira.

Bavuga ko indi mibiri iherutse kuhavanwa, bamwe muri abo ari bo bayitanzeho amakuru, bakibaza impamvu yatumye badatanga amakuru y’iyo mibiri 8 iherutse kuhaboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens  abazwa n’Itangazamakuru kuri iki kibazo, yavuze ko  icyo azi ari imibiri yabonetse i Ntongwe, ariko kwemeza ko hari abafashwe bitari mu rwego rwe kuko bitangazwa n’inzego z’ubugenzacyaha.

- Advertisement -

Ati: “Jyewe ndi Umuyobozi w’Akarere, hari abandi bemeza niba hari uwakoze icyaha, jye icyo ndeba ni uko hari imibiri yabonetse.”

Imibiri 8 y’abazize Jenoside yabonetse mu cyobo rusange yajyanywe mu Rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Murenge wa Kinazi.

UMUSEKE wamenye ko  RIB mu Karere ka Ruhango irimo gukurikirana abandi bantu 2  bashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

UMUSEKE wamenye kandi ko amakuru ko abo bantu 6 bashinjwa kudatanga amakuru, bamaze guhabwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga ni bwo bubarega.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.