Ruhango: Ba Gitifu bahawe moto n’ibihumbi 95 Frw yo kuzitaho

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Buri cyangombwa cyose cyanditseho amazina ya Gitifu uyihawe

Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Ruhango, bahawe Moto, zizajya zibafasha guha abaturage serivisi yihuse.

Mayor Habarurema Valens atangiza igikorwa cyo guha moto ba Gitifu b’Utugari

Bamwe muri ba Gitifu b’Utugari bahawe moto, bavuga ko bahangayikaga iyo havutse ikibazo cy’umuturage gisaba gukemuka vuba, kuko byabasabaga kubyutsa umumotari n’ijoro kugira ngo bagere ahari ikibazo.

Bavuga ko kuva bahawe moto ziborohereza mu kazi, nta rwitwazo rundi bazajya berekana n’imbogamizi zatumye batagera aho umuturage ari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitinda mu Murenge wa Kinihira, Mushimiyimana Marie Rose, avuga ko ikibazo cy’ingendo aricyo cyari kigoranye kuko byasabaga kuzenguruka Imidugudu yose, bikaba na ngombwa ko hari aho batabashaga kugera bitewe n’ubushobozi buke bwo kunanirwa gukodesha moto.

Ati “Hari abaturage tutageragaho, ubu tuzajya tugera muri buri Mudugudu dukemure ibibazo byabo kandi tumenye uko abatuye Akagari baramutse.”

Mushimiyimana yongeyeho ko moto bahawe zizabafasha gucunga umutekano no gusuzuma amarondo ya n’ijoro uko akora.

Avuga ko kuri bamwe badafite impushya zo gutwara, bazajya biyambaza abazifite kugira ngo babageze aho bifuza kujya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye, avuga ko ibi binyabiziga babyitezeho Umusaruro mwiza, bashingiye ku masaha y’ikirenga bakora, kuko nta munsi numwe bataba bari mu kazi.

Ati “Twe dukora amasaha 24/24 buri munsi kugira ngo abafite utugari tunini babashe kutuzenguruka twose badafite moto, byari ihurizo ritoroshye.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko ba Gitifu b’Utugari bavunikaga cyane, kuko bakoraga nta kinyabiziga cyo kuborohereza ingendo bafite.

Habarurema avuga ko nta kiguzi kindi ba Gitifu basabwa kuri izi moto, kuko bongereweho 95000 FRW bya buri kwezi, bazajya bishyura banki bagasagura n’ayo kunywa amavuta ndetse n’ayo kuzikoresha.

Ati “Ayo mafaranga tubobgereyeho n’ababana makeya, bari mu kazi bazajya biyongereraho andi bibaye ngombwa.”

Uyu Muyobozi avuga ko icyo bagomba gushyira imbere ari umuturage kubera ko ariwe bakwiriye guha serivisi nziza kugera ku muturage bigiye koroha.

Gusa ubwo twateguraga iyi Nkuru, bamwe muri ba Gitifu b’Utugari bavuga ko bazeretswe ariko Kampani yazizanye yongera kuzipakira imodoka, kuko hari amwe mu masezerano abo bagomba guha moto, batarubahiriza.

Moto 11 muri 59 ba Gitifu bagomba guhabwa nizo zari ziparitse imbere y’ibiro by’Akarere ka Ruhango.

Buri cyangombwa cyose cyanditseho amazina ya Gitifu uyihawe
Mayor Habarurema Valens yeretse ba Gitifu ko azi gutwara moto
Mushimiyimana Marie Rose avuga ko azajya yiyambaza umutwara mu kazi kuko nfa ruhushya afite

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango