Ruhango: Umusore wigishaga imodoka yaguye mu mpanuka

Umusore witwa Uwitarahara Jacques w’Imyaka 25 y’amavuko wo mu Karere ka Ruhango wigishaga imodoka yakoze impanuka ahita yitaba Imana.
Impanuka y’imodoka yishe Umusore w’Imyaka 25 y’amavuko

Iyi mpanuka yatwaye ubuzima bwa Uwitarahara Jacques yabereye mu Mudugudu wa Burima, Akagari ka Burima Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi buvuga ko uyu musore yavaga muri Santere(Centre) ya Kinazi ashaka kwerekeza ahitwa Rutabo, arenze imbere y’Ibitaro gato abona abantu benshi bahagaze hafi y’umuhanda ashaka  kubakatira, biranga kubera ko yari afite umuvuduko ukabije imodoka ihita igwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Nsanzabandi Pascal avuga ko iyi modoka yahise igwa iryamira urubavu, maze Uwitarahara Jacques wari uyitwaye aca mu kirahuri abanza umutwe ahita apfa.

Ati “Uyu musore yari asanzwe akora akazi ko kwigisha abantu amategeko y’umuhanda mu Kigo cyitwa Don’t Worry Driving School.”

Nsanzabandi yavuze ko iyi mpanuka ikimara kwica uyu musore, babimenyesheje abo mu muryango we baratabara.

Yavuze ko Uwitarahara Jacques atuye mu Murenge wa Ntongwe, ariko akaba yakoreraga umwuga wo kwigisha amategeko y’umuhanda mu bice bitandukanye byo muri aka Karere ka Ruhango.

Yari atawaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota STARLET (voiture) ifite plaque  RAE126G.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’i Bitaro by’Intara bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango