Ruhango: Umwana w’imyaka itatu yasanzwe amanitse muri WC

Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Ruhango, zasanze umurambo w’umwana w’imyaka 3 mu bwiherero bw’umuturage yapfuye.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yemeje ayo makuru, avuga ko urupfu rw’uyu mwana  rwamenyekanye ubwo inzego z’ibanze, iz’Ubugenzacyaha na Polisi zageraga kuri uwo murambo.

Mayor Habarurema yavuze ko ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Mirambi, Akagari ka Burima mu Murenge wa  Kinazi.

Mayor yavuze ko abahageze mbere, basanze yarangije gupfa amakuru akavuga ko bamusanganye umugozi mu ijosi ndetse n’imyenda ya maman we.

Ati “Ubuyobozi bwagendeye ku makuru y’ibanze bwari bufite busanga koko uyu mwana yarangije gupfa.”

Yavuze ko bikekwako uyu mwana yishwe n’umugabo wari ufitanye amakimbirane n’ababyeyi be.

Ati “Hamaze gufatwa abagabo 2 bakekwa ubu bwicanyi, kandi iperereza rirakomeje.”

Mayor Habarurema avuga ko kuri ubu umwana yashyinguwe, asaba umuryango we kwihangana ndetse anawizeza ubutabera ku buryo ababikoze bazahanwa by’intangarugero hakurikijwe amategeko.

Uyu Muyobozi agira inama buri wese kwirinda ibyaha nk’ibi, ahubwo abantu bakarushaho kubana mu mahoro no kwihangana.

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Umubyeyi w’uyu mwana yatanze amakuru agaragaza ko umugabo wamukodeshaga, yibye ihene z’Ishuri riri hafi y’aho batuye ajya kubivuga, noneho uyu mugabo arahunga akajya agaragara rimwe na rimwe, bikavugwa ko yaguriye undi muntu ngo yice uwo mwana kugira ngo bibabaze Nyina umubyara.

Gusa ibi byavuzwe n’abaturage ariko Ubuyobozi bw’Akarere ntabwo bwigeze bubyemeza usibye kuvuga ko hamaze gufungwa abantu 2 gusa batavuze amazina.

Abaturage bakavuga ko nubwo batabagaragaje ariko ari abo n’ubundi bashinja urupfu rw’uyu mwana.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango