Rulindo: Habarurwa imiryango 279 yazimye kuko abari bayigize bose bishwe muri Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bufatanyije n’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, bavuga ko muri ako Karere hamaze kubarurwa imiryango 279 y’abishwe muri Jenoside yazimye.

Umuyobozi w’Akarere na Rulindo Mukanyirigira Judith

Ubuyobozi buvuga kandi ko ubu hari imibiri y’abarenga ibihumbi icumi y’abahiciwe itaraboneka kuko yajugunywe ahantu hataramenyekana, hagakekwa mu migezi, ibyobo birebire, imisarane n’ahandi ku misozi bikaba bikigoranye kuyibona kuko imyinshi ibarizwa muri iyo miryango yazimye.

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Rusiga ruri mu Murenge wa Rusiga, kuri uyu wa mbere tariki 10 Mata 2023 hanashyinguwe mu cyubahiro umubiri w’uwitwa Rwabiza ukomoka mu muryango w’abantu barindwi bishwe bose wabonetse mu kwezi gushize.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, avuga ko kuba hari imiryango myinshi yazimye muri ako Karere byongera n’umubare w’abishwe hakaba hataramenyekana aho imibiri yabo yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yasabye ababyeyi gusobanurira urubyiruko amateka nyakuri bakirinda kuyagoreka, bakabigisha kwimakaza urukundo n’ubumwe kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.

Yagize ati “Haracyari imibiri nyinshi itaramenyekana aho yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro tujye tuza kubibuka ariko tutaje gushyingura, kandi abenshi ni abo mu miryango yazimye. Turasaba ababyeyi kandi gusobanurira urubyiruko amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntakuyagoreka, bakabigisha kwimakaza urukundo n’ubumwe kugira ngo itazongera kubaho ukundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, avuga ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru yabafasha kugira ngo imibiri itaraboneka iboneke ishyingurwe mu cyubahiro cyane cyane ko iyiganjemo ari iyo mu miryango yazimye.

Yagize ati” Turibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ariko turacyafite n’ikibazo cy’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, turakomeza gufatanya na IBUKA mu gukangurira abaturage baba bafite amakuru y’aho iyo mibiri iri kuba badufasha bakayatanga ndetse nti tuzabikora muri iki gihe cyo kwibuka gusa tuzakomeza kujya tunabibashishikariza no mu nama zindi dukorana kugira ngo iyo mibiri ishakishwe ishyingurwe mu cyubahiro.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nabo basaba umuntu wese waba ufite amakuru y’ahaba hakiri imiri idashyinguwe mu cyubahiro ko yabafasha akayatanga kuko gushyingura ababo bibafasha kuruhuka ndetse bikanabafasha mu nzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge.

- Advertisement -

Ntaganda Jean Damascène uhagarariye umuryango washyinguye uwabo, yagize ati” Imyaka 29 ni myinshi, twakabaye tuza kwibuka, ariko tutaje gushyingura. Abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa badufasha bakayatanga tukabashyingura mu cyubahiro, natwe imitima ikaruhuka, tukibuka twiyubaka kuko ariryo pfundo ry’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda twahisemo.”

Umubiri wa Rwabiza wishwe afite imyaka 37 washyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusiga, wabonetse mu Murenge wa Shyorongi hafi y’itongo ry’ahahoze hatuye umuryango akomokamo w’abantu barindwi bishwe bose.

Mu Karere na Rulindo hamaze kubarurwa imiryango yazimye igera kuri 279 n’imibiri y’abantu barenga ibihumbi 10 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariho Leta, abanyamadini, abahagarariye imiryango itari iya leta n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza gushishikariza umuntu wese waba afite amakuru y’ahaba hakiri iyo mibiri kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere na Rulindo Murebwayire Alphonsine

Umubiri washyinguwe mu cyubahiro

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Rulindo