Rusizi: Abantu biraye mu murima wa kawa z’umuturage barazirandura

Abagizi ba nabi bataramenyekana biraye mu murima wa kawa z’umuturage mu Karere ka Rusizi barazirandura, ibiti byabananiye kurandura babitemera hagati barigendera.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyakivomero, Akagari ka Mahesha mu Murenge wa Gitambi mu murima w’umuturage witwa Dusabe Eugène.

Dusabe avuga ko mu gitondo cyo ku wa 11 Mata 2023, ubwo yageraga mu murima w’ibiti bya kawa birenga 250 bigeze igihe cyo kurabya, yasanze baranduyemo ibiti 102 ibyabananiye kurandura babitemeye hagati.

Uyu mugabo avuga ko nta muntu bafitanye amakimbirane kugera ku rwego rwo kumukorera ibikorwa yise ibya kinyamaswa.

Cyakora ngo hari abaturanyi bajyaga bonesha imyaka ye gusa ngo uko bazwi mu Mudugudu ntibagera ku rugero rw’ubuhemu nka buriya yakorewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Hagenimana Jean de Dieu yemeje aya makuru, avuga ko abo bagizi ba nabi bari gushakishwa kuko bahemukiye igihugu muri rusange.

Ati “Ababikoze, aho bari hose, nubwo baba biyoberanya mu bandi baturage, bigaye, n’undi waba atekereza kubikora abireke, kuko hari ibihano bikakaye ku bagizi ba nabi nk’aba.”

Gitifu Hagenimana avuga ko bariya bagizi ba nabi bakwepye irondo ritari kure y’uwo murima, cyakora ubuyobozi bukaba bugiye gufasha uyu muturage uko yabona izindi mbuto kuko ibyaranduwe bidashobora gushibuka.

Umurima wa Dusabe Eugene uri muri metero zitarenga 100 uvuye ku rugo rwe, bikekwa ko abakoze ubwo bugome iyo bamuca iryera batari kumusiga amahoro.

Uyu muturage yagiriwe inama yo kujyana ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo abakoze aya mahano babiryozwe imbere y’amategeko.

- Advertisement -

Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara bagizi ba nabi barandura barandura imyaka, abaturage bagasaba ko abafatiwe muri ibyo bikorwa bajya bahanwa by’intangarugero.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW