Sudan: Agahenge k’imirwano kamaze “umwanya urume rumara”

Ku munsi wa kabiri impande zihanganye muri Sudan zemeranyije guhagarika imirwano, urusaku rw’imbunda ziganjemo inini rwongeye kumvikana i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudan.

Ni nyuma y’agahenge k’igihe gito kafashije abanyasudani ndetse n’abanyamahanga batuye muri kiriya gihugu guhunga imirwano n’inzara bikomeje guca ibintu.

Umunya Uganda umaze imyaka 8 atuye i Khartoum muri Sudan ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Mata 2023 yabwiye UMUSEKE ko mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru wa kiriya gihugu harikumvikana urusaku rwiganjemo urw’imbunda ziremereye.

Avuga ko imirwano ikaze yabereye hafi y’inyubako ya Televiziyo na Radiyo y’Igihugu, amazi n’umuriro byabuze ndetse no kubona mazutu byabaye ingutu.

Yongeyeho ko mu murwa mukuru wa Sudan inkomere zigowe no kubona abaganga ndetse ko abaturage bugarijwe n’inzara.

Amakuru avuga ko Umuyobozi w’ingabo za sudani yari yemeje kongera igihe cyo guhagarika imirwano cyagombaga kurangira kuri uyu wa Gatanu.

Ambasade z’ibihugu bitandukanye zikomeje ibikorwa byo kwimura abakozi bazo n’abaturage bakomoka mu bihugu zihagarariye.

Amakuru akavuga ko n’ubwo habayeho ibisa no guhagarika imirwano byakomwe mu nkokora n’ibitero byabaye,ko n’ubundi amasezerano yo guhagarika amakimbirane atari hafi.

Intumwa y’umuryango w’abibumbye muri Sudani yatanze umuburo ko Abajenerali barwana nta mutima wo gushyikirana bafite.

Imiryango Mpuzamahanga itanga ubufasha ivuga ko bigoye gutabara abari mu kaga ko n’inzego z’ubuzima zitabasha gukora.

Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bwa Afurika ndetse n’ibihugu by’Abarabu bakomeje kugerageza guhuza impande zihanganye ariko bikomeje kunanirana.

- Advertisement -

Imiryango y’Abanyasudani ikoraniye ku mupaka uhuza kiriya gihugu na Misiri ndetse no ku cyambu cy’inyanja itukura, bagerageza guhunga intambara n’inzara yakomotse ku bushyamirane bumaze iminsi.

Ab’i Khartoum bari guhungira mu Ntara mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje Operasiyo yo guhungisha abaturage babyo.

Byitezwe ko iyi ntambara imaze kugwamo abarenga 450 igiye kongera ubukana nyuma y’uko ibihugu byiganjemo iby’ibihangange bihungije abenegihugu babyo.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW