U Burundi bugiye guhabwa inkunga yo kugura ifumbire

Ku wa 13 Mata 2023, Banki Nyafurika Itsura amajyambere yemereye u Burundi inkunga ya Miliyoni 4$, izafasha iki gihugu kubona ifumbire ingana na toni zirenga 3000 izifashishwa mu gihembwe cy’ihinga kizatangira muri Gicurasi.

BAD yemereye u Burundi inkunga ya Miliyoni enye z’amadolari

Muri rusange u Burundi bucyeneye Toni 145000 z’ifumbire kugira ngo bugire umusaruro uhagije.

Ni ubusabe bwatanzwe na Minisitiri ushinzwe imari n’igenamigambi, Niyonzima Audace, mu izina rya Perezida Ndayishimiye Evaliste mu nama na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabaye kuwa 7 Mata 2023, i Abidjan muri Cote D’Ivoire.

Perezida wa BAD, Dr. Akinwumi Adesina yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha u Burundi gukemura iki  ikibazo bufite binyuze mu kigega cy’iyi Banki gishinzwe imishinga yifashisha ifumbire mva ruganda.

Iyi Banki kandi yemereye u Burundi gushyira imbaraga mu kubona ifumbire mvaruganda bigizwemo uruhare n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi ,WFP.

BAD iheruka kwemerera iki gihugu inkunga ya Miliyoni 20$ mu gihe cy’imyaka itanu, izajya mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Umushinga wa gari ya Moshi…

Mu bindi abayobozi baganiriye harimo uko u Burundi bwabona miliyoni $100 mu mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, uhuza ibice bya Uvinza – Musongati – Gitega.

Abayobozi baganiriye ku mushinga wo kubaka gari ya moshi izaca muri Tanzania – u Burundi – RDC, aho iyo banki izashoramo miliyoni $100.

- Advertisement -

Dr Akinwumi yavuze ko uyu mushinga uzamurikirwa mu nama y’ubutegetsi ya BAD iteganyijwe muri Nzeri 2023, ugafatwaho umwanzuro.

Dr Adesina yijeje u Burundi ko bakiri gushakisha abandi baterankunga b’uyu mushinga kugira ngo haboneke miliyari $1.4 ngo umushinga wose urangire. Amafaranga amaze gukusanywa muri uyu mushinga ni miliyoni $645.76.

Icyiciro cya mbere cy’uyu muhanda wa gari ya moshi kizaba kingana na kilometero 282, ukazava mu mujyi wa Uvinza muri Tanzania ukagera i Gitega mu Burundi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW