Ubutumwa bw’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu mu #Kwibuka29

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu batanze ubutumwa bunyuranye buhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bacanaga urumuri rw’icyizere

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo tariki ya 07 Mata 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize ati “Abanyarwanda ntibazemerera uwo ari we wese ushaka kubatandukanya, twarabigize bihagije, ndetse birenze ibihagije, ibyo na none ntibizagerwaho hano, nta na rimwe.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko Abanyarwanda “Tugira ikinyabupfura, twicisha bugufi, tuzi ahabi twavuye, tuzi abo turi bo, dutega amatwi, ariko nta muntu n’umwe, n’umwe, aho yaba aturuka hose, uzadutegeka uko tugomba kubaho ubuzima bwacu.”

Umufasha w’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwibuka ari ukubana n’abacu kuko batazimye.

Yagize ati “Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye.!”

Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo, we yagize ati “Baho kuko u Rwanda ruriho! Kubw’Inkotanyi ufite ubuzima! Rwanda, ntuzongera kubabara ukundi!.”

Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe n’Ishingano Mboneragihugu yagaragaje ko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962 ari ubwa mbere rumaze imyaka 29 nta bwicanyi bubaye mu Rwanda.

Ati “Abakiboshywe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nibabyumve bayireke, bafatanye n’abanyarwanda mu mahitamo yo kuba umwe, kureba kure no kwihitiramo ibidukwiriye.”

Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda yagize ati “Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi…Ibyah. 24:1. Dufatanye mu biganza n’ababuze ababo muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda #Kwibuka29.”

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah yagize ati “Rubyiruko, twige neza amateka yacu, tuyamenye neza mu kuri. Dusobanukirwe uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yateguwe, uko inzego zose zayigizemo uruhare, Nibwo tuzafata inshingano zo kuyobora u Rwanda dusobanukiwe by’ukuri icyo dusabwa. Twibuke Twiyubaka.”

- Advertisement -

Yongeyeho ko “Kugira ngo usobanukirwe neza ubuzima bw’inzitane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi banyuzemo mu 1994, wijya kure. Jya uganira n’abo mukorana, burya bafite amateka akomeye kandi kubatega amatwi biromora. Jya ubaza amateka y’urwibutso rw’aho iwanyu.”

Senateri Nyirasafari Esperance yagize ati “Turibuka ababyeyi bacu, abavandimwe, inshuti bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Muruhukire mu mahoro. Namwe abayirokotse mukomere, mutwaze mubeho. Gucunaguzwa, gutotezwa, kwicwa muzira ubwoko mutihaye ntibizongera.Twibuke Twiyubaka. Kwibuka29.”

Mudahemuka Audace, Umuhuzabikorwa wa AERG nawe yagize ati ” Kuri iyi nshuro ya 29 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,dukomeze gusigasira amateka yacu,duharanira kutazasubira mu mateka mabi. Ubudaheranwa butubere umusingi w’iterambere ryacu ndetse n’igihugu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancile nawe yasabye abatuye iyi Ntara kuba hafi Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe bitoroshye byo Kwibuka, gushyira hamwe no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bagamije kugarura amacakubiri mu Banyarwanda.

Guverineri Nyirarugero yasabye kandi abaturage bafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yasabye kandi “Ababyeyi gufata umwanya bakaganiriza abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Dr Monique Nsanzabaganwa, Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yagize ati “Kuri iyi nshuro ya 29 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nifatanyije n’Abanyarwanda, Afurika n’isi yose mu kwibuka ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo. By’ umwihariko, ndihanganisha abarokotse Jenoside. Mukomere, ntimuri mwenyine. Ntibizongera ukundi. Never Again. Kwibuka 29.”

Ubwo ni bumwe mu butumwa bw’abayobozi batandukanye, bugarukaga ku kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW