Umugore yateye icyuma umugabo we w’umwarimu n’inshoreke bari baryamanye

Nyanza: Umugore wari waratandukanye n’umugabo we yasanze aryamanye n’inshoreke ye, arabagogera bombi abatera icyuma mu bice by’umubiri bitandukanye.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Mu mudugudu wa Karukoranya B, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza haravugwa umugore wateye icyuma umugabo we usanzwe ukora akazi k’uburezi mu karere ka Gicumbi, mu Majyaruguru y’igihugu, anagitera inshoreke bari kumwe mu nzu.

Abaturage bahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko uwo mugore yari amaze igihe yaratandukanye n’umugabo we babyaranye, ariko bakaba barabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umugore ngo yari yaragiye mu mujyi wa Kigali, naho umugabo we ajya gukora akazi k’ubwarimu mu karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’igihugu, noneho umugabo ubu ari mu biruhuko yinjiza mu nzu inshoreke.

Umugore na we wari i Kigali, ngo yaje guhabwa amakuru ko umugabo we aryamanye n’inshoreke, niko kuza abinjirana mu nzu basohotse mu cyumba ahita abatera icyuma bombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko uriya mugore yabateye icyuma ku bice by’umubiri bitandukanye.

Ati “Bombi yabateye icyuma umwe yakimuteye mu gahanga, undi akimutera ku kaboko.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugore unafitanye abana n’uriya mugabo, ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana, naho umugabo n’inshoreke ye barakomeretse bajya kwivuza kwa muganga.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kwihanira, ndetse bakaba bakwegera ubuyobozi bukabafasha aho gukora ibibujijwe n’amategeko ngo babe banabiryozwa.

- Advertisement -

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza