Abatwara ibinyabiziga birimo imodoka na moto, ndetse n’abatwara amagare baratakambira ubuyobozi kubasanira umuhanda Rugobagoba – Mukunguri wangiritse bikabije.
Uyu muhanda Rugobagoba-Mukunguri uhuza Umurenge wa Gacurabwenge, uwa Nyamiyaga, Umurenge wa Mugina yo mu Karere ka Kamonyi ukanabahuza n’Umurenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango.
Uyu muhanda watawe na Rwiyemezamirimo awusiga utuzuye, hakiyongeraho ko n’aho byitwa ko yakoze yawusutsemo ibitaka ntibyamara kabiri biidatwawe n’amazi y’imvura.
Abakoresha uyu muhanda bavuga ko imodoka nini zo mu bwoko bwa Camion zipakira umucanga n’amabuye ariwo zicamo zibijyanye mu Mujyi wa Kigali, no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Uyu muhanda kandi ufitiye akamaro abarema isoko rya Gashyushya mu Murenge wa Gacurabwenge, isoko rya Mugina ndetse ni naho hari uruganda rutunganya umuceri n’ibiigori bitunze abanyarwanda batari bakeya.
Sibomana Gérard umwe mu batwara ikinyabiziga ati: “Abakoresha uyu muhanda barahangayitse cyane, kuko ibinogo, amazi n’ubunyereri aribyo biwuzuyemo.”
Sibomana avuga ko iyo bagize amahirwe bakawuvamo amahoro badakoze impanuka, bihutira kujya mu igaraji gukoresha ibinyabiziga kuko biba byajegeye cyane.
Usibye abatwara ibinyabiziga, abitotombera uyu muhanda mubi harimo abakozi b’Akarere mu Mirenge ya Nyamiyaga n’abo mu Murenge wa Mugina bakunze gukoresha moto zikabatera ibyondo bagiye mu kazi.
Umwe muri bo yagize ati: “Iyo tugize amahirwe ntizitugushe hasi ziratwanduza kuko ziba zishaka guhunga imodoka nini zikagwa mu binogo byuzuye amazi mabi arimo ibyondo.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko ibyo abo baturage bataka ari ukuri, akavuga ko barimo gushaka ingengo y’imali yo kongera kuwukora bundi bushya kuko Rwiyemezamirimo yasize atawurangije.
Nahayo avuga ko hari arenga miliyoni 300 y’amafaranga y’u Rwanda, uwo Rwiyemezamirimo yasize bazaheraho bawukora.
Ati: “Twagize ibibazo bya Rwiyemezamirimo wasize atawukoze, ariko aho bigeze tugiye kongera kuwusana.”
Mu myaka yashize Ubuyobozi bw’Akarere bucyuye igihe bwavugaga ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo, gusa mu kiganiro Umuyobozi w’aka Karere yagiranye n’Umunyamakuru w’UMUSEKE, yavuze ko usibye kongera kuwusana nta gahunda ya vuba bafite yo kuwushyiramo kaburimbo.
Cyakora yavuze ko miliyoni 800 y’u Rwanda ariyo barimo gushaka kugira ngo uyu muhanda ugendwe nta mananiza yandi ku bawukoresha.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.