Umuhungu wa Nyakwigendera Idriss Déby yahaye imbabazi abamwishe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Muri Mata 2021 nibwo Marechal Idriss Déby yishwe n'inyeshyamba

Guverinoma ya Tchad/Chad yatangaje ko yahaye imbabazi abishe uwari Perezida Marechal Idriss Déby byavuzwe ko yarasiwe ku rugamba.

Muri Mata 2021 nibwo Marechal Idriss Déby yishwe n’inyeshyamba

Abahoze ari inyeshyamba bagera kuri 380 bari bahamijwe icyaha cyo kwica Perezida bagafungwa ubuzima bwabo, bose bahawe imbabazi ndetse bararekurwa.

Perezida Idriss Déby yarashwe mu myaka ibiri ishize ubwo yajyaga ku rugamba kurwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Front for Change and Concord in Chad.

Perezida Kagame na Lt.Gen Mahamat Idriss Déby basinye amasezerano y’ubufatanye

Muri Werurwe, inzego z’ubutabera muri Chad zaburanishije abantu zivuga ko ari inyeshyamba bagera kuri 400, baregwa ibyaha birimo ibikorwa by’iterabwoba, kwinjiza abana mu gisirikare no gutera Umukuru w’Igihugu.

Idriss Déby amaze gupfa, ubutegetsi bwagiyeho umwana we Gen Mahamat Idriss Déby ari na we wababariye bariya bishe Se.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko izi mbabazi zitareba Mahamat Mahdi Ali, Umuyobozi w’inyeshyamba we utarafashwe.

Perezida wa Tchad Maréchal Idriss Déby yishwe n’inyeshyamba

- Advertisement -

UMUSEKE.RW