Umusore wibye umucuruzi w’i Kigali ntibyamuguye amahoro

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Muri Miliyoni 2 Frw ari yaguze telefone igezweho, igikapu n'ibindi

Umusore w’imyaka 20 uvuka mu Karere ka Kayonza wacunze umukoresha we avugana n’umukiriya hanze y’iduka agaterura amafaranga angana na miliyoni ebyiri y’u Rwanda yari akuye kuri Banki, ntibyamuguye neza.

Muri Miliyoni 2 Frw ari yaguze telefone igezweho, igikapu n’ibindi

Uyu musore akimara guterura ariya mafaranga yihutiye kuguramo telefone igezweho (Smart Phone), igikapu, imyenda ndetse n’inkweto.

Ubwo kuri wa 17 Mata 2023 yerekwaga itangazamakuru, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ayo mafaranga yayibye umucuruzi witwa Nyirakanani Antoinette ukorera ahazwi nko muri Quartier Commercial mu Mujyi wa Kigali.

Polisi yavuze ko uyu musore yahise ajya ku ivuko mu mudugudu w’Akabukara, akagari k’Umubuga, mu murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza ari naho yafatiwe.

Bamusanganye amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 430 (Frw 1,430,000) muri miliyoni ebyiri yari yibye. Yahise asubizwa nyirayo.

Nyirakanani Antoinette avuga ko ayo amafaranga yari ayakuye kuri Banki ari miliyoni ebyiri, ayabika mu kabati, mu gihe avugana n’umukiriya hanze, umukozi we arinjira arayatwara.

Ati“Yari umukozi wanjye umfasha mu kazi k’ubucuruzi, twari tumaranye hafi ukwezi kumwe. Amafaranga nyuma yo kuyakura kuri Banki nayabitse mu kabati, nza gusohoka ngiye hanze kuvugana n’umukiriya, hanyuma ninjiye ndebye amafaranga ndayabura nawe ndamubura mpita ntanga amakuru.”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse avuga ko yize isomo ryo kutarangara no kutabika amafaranga menshi ahandi hantu hatari muri Banki.

Ati ” Ariko kandi nanone abajura nabo bagende gacye kuko ikigaragara ni uko ntaho bashobora kwihisha inzego z’umutekano zacu ziri maso.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko nyuma yo kwiba amafaranga yahise atorokera mu Karere ka Kayonza ari naho yaje gufatirwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Akimara kwiba aya mafaranga umukoresha we mu Karere ka Nyarugenge, yahise acikira mu Karere ka Kayonza. Habayeho guhanahana amakuru no gukorana hagati ya Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu turere twombi byatumye abasha gufatwa.”

Yakomeje agira ati “Bamusanganye miliyoni 1 n’ibihumbi 430 muri miliyoni 2 yari yibye ariko ayandi nayo yari yayaguzemo ibikoresho birimo telefone, imyenda, igikapu n’inkweto nabyo byafatiriwe.”

CIP Twajamahoro yakanguriye urubyiruko kureka kwiba ahubwo bagakura amaboko mu mufuka bagashaka imirimo bakora yabateza imbere aho gushaka gukira vuba no kurarikira iby’abandi.

Yashishikarije abacuruzi kwirinda kujya babika amafaranga menshi aho bakorera no mu ngo, bagakorana n’ibigo by’imari n’amabanki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

CIP Twajamahoro yakanguriye abaturage muri rusange kujya bakomeza gutanga amakuru ku gihe ku byaha by’ubujura kugira ngo habeho gukurikirana byihuse abacyekwa bafatwe bashyikirizwe ubutabera bakurikiranwe.

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro na Nyirakanani Antoinette 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW