Umuturage yatemye mugenzi we na we araraswa

Gasabo: Umuturage watemye mugenzi we bapfa amakimbirane ashingiye ku butaka, byaje kurangira na we arashwe “nyuma yo kurwanya inzego z’umutekano.”

Umutuku cyane ugaragaza Akarere ka Gasabo

Kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Rwanda hatangiraga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, mu Mudugudu wa Nyamise, Akagari ka Kabaliza, mu Murenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo, hari umuturage watemye mugenzi we.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, (17h30), umuturage Ntibiringirwa Eric w’imyaka 24 yishe uwitwa Izabayo Sylvestre w’imyaka 41 amutemesheje umuhoro.

Ngo bapfuye umurima w’ibijumba basangiye batumvikanagaho. Uriya Ntibiringirwa abaturage bamwirutseho ajya mu nzu arikingirana.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyuma Polisi n’izindi nzego z’umutekano zageze aho byabereye zisanga Ntibiringirwa koko yishe Imanizabayo.

Inzego z’umutekano ngo zagiye kumusohora, asohoka ashaka kubatema, Polisi iramurasa ahita apfa.

Kenshi inzego z’ubuyobozi zikunze gusaba abaturage ko igihe bagiranye amakimbirane bajya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura nta we uhitanye undi.

Nyakwigendera Izabayo Sylvestre w’imyaka 41

UMUSEKE.RW