Umuyobozi wagaragaye asambanira mu ruhame arafunzwe

Umuyobozi mu Karere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) ugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga rwahanye inkoyoyo nk’usambanira mu ruhame, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Amashusho agaragaza rwahanye inkoyoyo mu kabari

Ni amashusho agaragaza umugabo ari mu kabari yicaweho n’umukobwa nk’abakora imibonano mpuzabitsina, agaragaza yafunguye umukandara umukobwa amwinyonga hejuru nk’abatera akabariro.

Ibi byabereye mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranywaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yarari mu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Dr. Murangira yavuze ko imyitwarire nk’iyi iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu Muryango Nyarwanda.

Ati “RIB irasaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -