Umwana wanzwe ni we ukura! Rayon yikuye inyuma y’ishyamba

Ikipe ya Rayon Sports yari yatezwe imishibuka i Rusizi, yahatsindiye Espoir FC ibitego 2-1 binayihesha umwanya wa Kabiri.

Rayon Sports yasimbutse imitego y’i Risizi, ihakura amanota atatu

Wari umukino w’umunsi wa wa 27 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yabonye igitego hakiri mu gitondo kuko ku munota wa gatatu gusa Tuyisenge Arsène yari afunguye amazamu.

Ibi byatumye Rayon Sports izamura icyizere ariko binayisaba gukomeza kubanza gucunga igitego cyashoboraga kuyihesha amanota atatu y’uyu munsi.

Iminota 45 yarangiye Espoir FC ntacyo iramuye kuko kwishyura byakomeje kuyibera ingorabahizi, bituma igice cya Mbere kirangira ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya Kabiri kigitangira, Rayon Sports yaje ishaka ikindi gitego hakiri kare ndetse biranayikundira ibona penaliti ku munota wa 54 ihita itsindwa neza Willy Essomba Onana.

Espoir FC yagerageje gukomeza kwirwanaho ngo idatsindwa byinshi ariko ikanyuzamo igashaka ibitego byo mwishyura.

Iyi kipe yo hakurya y’ishyamba, ntabwo wari umunsi mwiza kuri yo ariko yabonye igitego ku munota wa 90 cyatsinzwe na Yusuf Saaka ariko nticyari gihagije.

Umukino warangiye Rayon Sports itahanye amanota atatu imbumbe, bituma ihita ifata umwanya wa Kabiri n’amanota 55 mu gihe Kiyovu Sports ya Mbere ifite 57, APR FC ya Gatatu ikagira 54.

- Advertisement -

Ibi birasobanura ko ikipe ya rubanda yongeye kugaruka mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, mu gihe habura imikino itatu gusa ngo ishyirweho akadomo.

Indi mikino yabaye:

Gorilla FC 1-5 Rutsiro FC

Gasogi United 0-1 Marine FC

Rwamagana City 1-0 Bugesera FC

Sunrise FC 3-1 Musanze FC

Sunrise FC yabonye amanota atatu ku munsi wa 27 wa shampiyona

UMUSEKE.RW