Abadepite mu baturage, Barasura inganda nto n’iziciriritse

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abadepite bakomeje ingendo mu Turere, aho bakora inama nyuma bagasura ibikorwa bakareba ko ibibazo by’abaturage byakemuwe, n’uko ibikorwa byerekeranye n’ubukerarugendo n’inganda nto n’iziciriritse byifashe.

Ni ingendo zatangiye mu Ntara hose ku wa 27 Gicurasi zikazageza ku wa 03 Kamena 2023 no mu Mujyi wa Kigali ku wa 10-11 Kamena 2023.

Ku munsi w’Umuganda abadepite bawukoranye n’abaturage mu Turere baherereyemo muri gahunda yiswe “Depite mu baturage”.

Mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Shyira, hasanwe umuhanda wangijwe n’ibiza byatewe n’Umugezi wa Mukungwa wuzuye ugatwara imyaka, ukanasenyera abaturage.

Mu Karere ka Kamonyi batunganyije umuhanda aho bawucukuriye inzira z’amazi, banaganiriye n’abaturage ku Kagali ka Sheli kuri gahunda zo kubateza imbere.

Mu Karere ka Rusizi, Hon. Kalinijabo Barthelemie, Hon. Niyitegeka Winifrida na Hon. Uwamariya Rutijanwa Pelagie bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange bubakira umuturage utishoboye wo mu Murenge wa Muganza.

Muri Bugesera, Abadepite, abayobozi n’abaturage basibuye ibinogo mu muhanda wo mu Kagari ka Nyagihunika, banaganira n’abaturage.

I Kageyo muri Ngororero naho basibuye imiyoboro y’amazi mu rwego rwo guhangana n’ibiza bikunze kwibasira kariya Karere.

I Huye hagaragajwe ko bafite ibikorwa byinshi bikurura ba mukerarugendo ariko bifuza kujya bakira inama mpuzamahanga kuko basanga byateza imbere urwo rwego.

Abikorera bo mu Karere ka Burere na bo bagaragaje ibibazo birimo kutabona ku gihe ibyangombwa by’ubuziranenge n’ibikorwaremezo bidahagije.

- Advertisement -

Kuri uyu wa mbere mu Karere ka Musanze abaturage bagaragaje ibibazo birimo ibisaba ingurane ku butaka bwanyuzemo intsinga z’amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashaki bwagaragarije Abadepite ko hari amacumbi mato ku Kiyaga cya Ruhondo ariko ko hari amahirwe y’ubukererugendo akwiye kubyazwa umusaruro, ku buryo abashoramari bakubaka hoteli z’icyitegererezo.

Mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke Abadepite babwiwe ko hari amahoteri atatu, amacumbi atanu, hakaba hari n’ibice by’ubukerarugendo bikeneye gutunganywa kuko Utugari twaho twose dukora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ni mu gihe i Kinihira mu Karere ka Rulindo basanze mu bibazo 11 by’abaturage byasizwe n’Abadepite ubwo bahahereruka, harakemutse 10 gusa.

Ubutumwa burimo kwita ku isuku, kurwanya igwingira n’amakimbirane biri kugarukwaho aho aba badepite bari kujya hirya no hino mu Turere.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo bakurikirane gahunda za Leta, bakurikirane ibikorwa, barebe niba bibafasha kugera ku ntego biyemeje.

Ati“Hazavamo n’imyanzuro igomba kugezwa mu zindi nzego cyangwa se guhamagaza Abaminisitiri, bizaterwa n’ibyo tuzasanga uko bizaba bimeze.”

Avuga ko hashingiwe ku ntego yo muri NST1 yerekeranye no guteza imbere inganda na serivisi hagamijwe kugera kuri 17% ku byoherezwa mu mahanga.

Abadepite bose basura abaturage mu turere nibura kabiri mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite n’uruhare bagira mu iterambere.

Abaturage barabaza bisanzuye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW