Abishwe n’ibiza bashyinguwe, Umukuru w’Igihugu atanga ihumure

RUBAVU: Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije abafite imiryango yabuze ababo mu biza byibasiye abatuye mu bice birimo Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Byari amarira n’agahinda mu gushyingura abishwe n’ibiza

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yifatanyije n’abaturage ba Rubavu mu gushyingura abaguye mu myuzure n’inkangu byibasiye ibice by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Ubwo yari mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023, yahumurije imiryango yabuze ababo n’abavanywe mu byabo, anabizeza ubufasha bwa Guverinoma.

Kugeza ubu habarurwa abantu 130 bamaze kwicwa n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu.

Mu izina rya Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe yihanganishije ababuze ababo, abizeza ko leta izababa hafi.

Yagize ati Muri aka kanya mbavugisha tumaze kumenya ni abantu 130, hari abahano muri Rubavu, abo muri Ngororero, Karongi, tumaze kumenya abo 130 kandi hari abandi bantu tukibura. Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.”

Dr Ngirente yakomeje agira ati” Ibiza byatugwiririye, byagwiririye igihugu cyacu,amazi menshi, isuri, ndetse nibyo byatumye amazu agwa ku bantu. Ndagira nongere gushimra abagize uruhare mu gutabara, abaturage batabaye bagenzi banyu, ariko mbabwira ko na leta itari kure.

Ubu aha rero mpagarariye perezida wa Repubulika. Ejo mwabonye ko yabandiye ababwira ko ari kumwe na mwe. Ariko uyu munsi yambwiye ngo uyu munsi niyizire muhagararire, mbabwire yuko turi kumwe aha ngaha, yaje kubafata mu mugongo. Yantumye ngo mukomeze mwihangane, kandi leta irabafasha uko ishoboye kose.”

Guverinoma y’uRwanda yatanga ko umubare w’abakomerekejwe n’ibiza ari 77, abantu 36 bari mu bitaro. Ibiza`byanasenye inzu 5174. Abantu batanu bo baburiwe irengero.

- Advertisement -
Minisitiri w’Intebe yahaye ubutumwa imiryango y’abishwe n’ibiza

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW