RUSIZI: Abatuye Umurenge wa Butare uri mu yugarijwe n’ubukene bukabije mu Karere ka Rusizi, bavuga ko baheze mu bwigunge kubera kutagira ibikorwa remezo birimo imihanda ibahuza n’indi Mirenge.
Abaturage b’i Butare ya Rusizi babwiye UMUSEKE ko n’ubwo hari gahunda zo kugerageza kubakura mu bukene bagorwa n’imihanda mibi n’ibindi bikorwa remezo batagira, ku buryo ugerageje gukora ibikorwa by’iterambere ahura n’imbogamizi nyinshi.
Buri rugo rukennye rwo muri uyu Murenge rwemerewe guhabwa n’umuryango Give Directly amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe yo kwiteza azanyuzwa kuri Telefone zabo.
Niyonsaba Jerome avuga ko batewe inkeke n’uko bazakoresha ayo mafaranga bagiye guhabwa n’umuryango Give Directly, asaba ko bakorerwa umuhanda bakabyaza umusaruro inkunga bahabwa.
Ati ” Dufite ikibazo cy’imihanda turasaba ko twabona imihanda ikoze, tukayibyaza umusaruro inkunga duhabwa ku buryo Umurenge wa Butare utazongera gutorwa mu Mirenge ikennye.”
Ntankovu Anathalie usanzwe ukora ubucuruzi buciriritse avuga ko batazoroherwa n’ubwikorezi, asaba ko bakurwa mu bwigunge.
Ati “Nta muhanda turi mu bwigunge mbere habonekaga imodoka y’abagenzi byaba byiza muhanda ukozwe ingendo zakoroha.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwo buvuga ko aba baturage bashonje bahishiwe, hagiye gukorwa imihanda mishya no gusanura isanzwe.
Ndagijimana Louis Munyemanzi ni umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko inyigo zatangiye gukorwa.
- Advertisement -
Ati “Hari inyigo iri gukorwa na RTDA ku bufatanye na AfDB yo gukora umuhanda uva Bugarama ukagera Nyaruguru nicyo dutegereje, ibikorwa bisanzwe dukora byo kuwutsindagira mu buryo bwa cantonage n’amatsinda y’urubyiruko nabyo birakomeza.”
Muri uyu murenge hari umuhanda wakozwe muri 2013 uhuza Nyakabuye, Gikundamvura na Butare ukaba warangiritse bikomeye ku buryo utwara n’ubuzima bw’abaturage, ni mu gihe umuhanda Bugarama-Gikundamvura-Butare nawo wangiritse cyane.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi