António Guterres ategerejwe i Burundi mu nama rukokoma kuri Congo

Umunyamabanga Mukuru wa ONU, António Guterres ategerejwe i Bujumbura mu Burundi mu nama rukokoma yiga ku mutekano n’amahoro byabaye ndanze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa ONU

Ibiro bya Bwana Guteress byemeje ko azagera i Bujumbura ku wa Gatanu aturutse mu ruzinduko i Nairobi muri Kenya.

Kuwa gatandatu António Guterres azahura na Perezida Evariste Ndayishimiye n’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bazaba bari i Bujumbura.

Iyo nama y’iminsi itanu ku mutekano n’amahoro muri RD Congo n’akarere muri rusange yatangiye kuri uyu wa Kabiri.

Yitabiriwe kandi n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika nka Angola, Africa y’Epfo, Mozambique, Malawi na Zambia.

Igamije gusuzuma ibyagezweho n’inama yindi nk’iyi ihagarikiwe na ONU yabaye muri Gashyantare 2013 i Addis Ababa muri Ethiopia, ahasinywe amasezerano agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo.

Icyo gihe yari ihereye ku kibazo cy’umutwe wa M23 cyari giherutse kurangizwa ku ngufu n’ingabo za ONU zifatanyije n’iz’ibihugu nka Tanzania na Africa yEpfo.

Mu nama yo mu 2013 humvikanywe uko bakwiye kurangiza ikibazo cy’imitwe yose yatezaga umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, byabaye amasigara cyicaro.

Inama y’i Bujumbura kandi irasuzuma ibyagezweho n’amasezerano yo kugarura amahoro ya Luanda na Nairobi.

- Advertisement -

Ibaye mu gihe umutwe wa M23 wemeye guhagarika imirwano ariko Leta ya RD Congo ikavuga ko itazigira iganira n’abo yita ibyihebe.

Guverinoma ya Congo ishinja kandi Ingabo z’ibihugu by’akarere zoherejwe muri DR Congo kutarwanya umutwe wa M23.

EACRF ivuga ko itegereje, kandi ifite ubushake bwo gufasha mu nzira yo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Congo, bigakorwa hubahirizwa itegeko nshinga, ubusugire n’ubudahangarwa by’igihugu cya Congo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW