Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ba mukerarugendo basura Pariki z’igihugu bakuriweho kwerekana ko bipimishije COVID-19

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/05/26 12:34 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB cyasohoye amabwiriza yorohereza ba mukerarugendo basurura Pariki z’Igihugu yerekana ko bitakiri ngombwa ko berekana ko bipimishije Covid-19 nk’uko byari bisanzwe kuva iki cyorezo cyagaragara ku Isi.

Abakerarugendo basura inguge n’ingagi zirimo bazakomeza kwambara agapfukamunwa

Mu mabwiriza cyatanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, asaba abasura Pariki z’Igihugu gukomeza kwambara agapfukamunwa. Ku basura inyamabere ziboneka muri izo pariki, ariko amabwiriza yo kuba wipimishije Covid-19 yo yakuweho.

Itangazo ryanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rigira riti “RDB iramenyesha abantu bose ko abakerarugendo basura Pariki z’Igihugu, ubariyemo n’abana barengeje imyaka 5, batagisabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19. Cyakora, abasura inguge, harimo n’ingagi, bazakomeza gusabwa kuba bambaye udupfukamunwa.”

Ubukerarugendo bwo mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi hose bwakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 kuva cyatangira mu mpere za 2019 kigaragaye mu Bushinwa kigakwira Isi yose, kugeza ubwo hafatwaga ingamba zo kuguma mu rugo hagasigara hakorwa ingendo na serivisi nkenerwa z’ibanze gusa.

Kwamamaza

Kuri ubu urwego rw’ubukerarugendo bugenda bwiyubaka gahoro gahoro kugeza n’aho zimwe mu ngamba zari zarafashwe zigenda zoroshwa n’umubare wa ba mukerararugendo ukagenda wiyongera.

Ubukerarugendo ni umwe mu nkingi za mwamba zihetse ub ukungu bw’Igihugu aho bushobora kukinjiriza arenga miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika ku mwaka.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude 

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Hatanzwe amabati yo kugoboka abasenyewe n’ibiza I Nyaruguru 

Inkuru ikurikira

U Rwanda ruzakira igikombe cy’Isi mu kubungabunga Ibidukikije

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
U Rwanda ruzakira igikombe cy’Isi mu kubungabunga Ibidukikije

U Rwanda ruzakira igikombe cy'Isi mu kubungabunga Ibidukikije

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010