Biratangaje! Umwalimu aravugwa mu rupfu rw’umupolisi wiciwe i Rusizi

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangarije UMUSEKE ko rufunze abantu batatu barimo umwalimu wo mu mashuri yisumbuye, bakekwaho kwica PC Sibomana Simeon wakoreraga i Rusizi.

Mwalimu Iradukunda Pacifique, amakuru avuga ko yiemeye icyaha ko ari we wishe PC Sibomana

Tariki ya 12 Gicurasi, 2023 UMUSEKE twari twabagejejeho inkuru y’umurambo w’Umupolisi wasanzwe ku muhanda mu kagari ka Karenge, mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

Rwanda: Umurambo w’Umupolisi watoraguwe ku muhanda

Kuri uyu wa Kane, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yabwiye UMUSEKE ko ku bufatanye hagati ya Polisi y’Igihugu na RIB hafashwe Nkejuwimye Desire,  Iradukunda Pacifique na Ndayisaba Joyeux, bakekwaho kwica PC Sibomana Simeon, Umupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi  ya Rusizi.

Yadutangarije ko PC Sibomana Simeon yishwe biturutse ku rugomo rushingiye ku businzi.

Ati “RIB iributsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome, kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

- Advertisement -

Ku kigo Umwalimu ukekwaho ubwicanyi akorera, baratunguwe…

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’Ishuri rya Ecole Secondaire Gishoma, Anaclet Mwitaba, yatubwiye ko kuri uyu wa Gatanu bariya bakekwaho ubwicanyi bababwiye ko bazabageza ku Murenge.

Ati “Ikigaragara abantu bose twaguye mu kantu twese twarumiwe. Ubusanzwe yari umwalimu mwiza pe, unahagararira ibikorwa byo gufashanya, ndetse yatsindishaga, ku buryo rero, uretse bya bindi byo kuvuga ngo umuntu ni munini, kugeza igihe bazamuzanira, nta muntu wagira icyo arenzaho.”

Nyuma y’uko uyu mwalimu witwa Iradukunda Pacifique afashwe agafungwa, ishuri yigishagaho ngo riri kureba uko rishaka umusimbura kugira ngo abana batazasubira inyuma.

Uyu mwalimu yigishaga ibinyabuzima mu mwaka wa Gatandu no mu wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’ishuri ati “Yari nta makemwa, kuko urumva niba abanda banamwiyambaza mu buryo bw’imibanire, mu gufasha ababyaye, abagize ibyago, twebwe muri sosiyete yari umwalimu mwiza.”

 

Amakuru avugwa yabaye intandaro, y’uko Malimu “akekwaho ubwicanyi”…

Amakuru yizewe yatangajwe n’Umunyamakuru Joseph HAKUZWUMUREMYI kuri Twitter, ni uko Iradukunda Pacifique usanzwe ari Umwalimu wo kuri Ecole Secondaire Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo, ubusanzwe avuka muri Gafunzo, akaba asanzwe acumbitse hafi n’isoko rya Gishoma hafi y’akazi.

Uretse kwigisha, ngo asanzwe afite akabari, akagira na moto itwara abagenzi.

Amakuru akavuga ko iyi moto itagira ibyangombwa bisabwa ibinyabiziga bitwara abagenzi nka moto. Uyitwara yari yarayihaye yakoraga mu buryo abamotari bakunze kwita “inyeshyamba” (gukora nta byangombwa).

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mwalimu Iradukunda Pacifique afunganywe n’uwari umumotari we, witwa Ndayisaba Joyeux, ndetse n’uwitwa Nkejuwimye Desire (uyu ntabwo turamenya isano afitanye n’aba bandi).

Mu minsi ishize, PC Sibomana, wari usanzwe ari Umupolisi ukorera akazi ke kuri Station ya Polisi Gashonga,  mu kazi ko gucunga umutekano w’ibinyabizga mu muhanda, ngo yafashe moto ya Mwalimu Pacifique itwawe n’uriya motari we, asanga nta byangombwa igira, arayifunga!

Amakuru avuga ko Mwalimu Pacifique na Motard we, Joyeux bagerageje inzira zose “zishoboka” ngo basubizwe moto, ibyo kuba nta byangombwa byirengagizwe, ariko bikanga.

Nyuma nibwo ngo bafashe umugambi wo gushaka uko bazihimura kuri PC Sibomana.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 11/05, 2023, PC Sibomana ubwo yari agorobereje ku kabari, mwalimu Pacifique na wa mu motard we, ngo barahamusanze bamwiyenzaho, abona ko bafite umugambi wo kumusagarira, kandi ari wenyine.

Undi ava kuri ako kabari, ajya ku kandi hafi aho.

Amakuru avuga ko PC Sibomana yageze kuri ako kabari na bwo bamukurikiranayo, ariko noneho bagakora uko bashoboye ngo baze guhura na we, ari wenyine ari nabwo baje kubigeraho.

Amakuru avuga ko ngo “bamuteye inkota bakamukubita n’ikintu” agahita apfa.

Mu gushaka guhisha ibimenyetso, Mwalimu Pacifique na wa mu motard we Joyeux, ngo bahetse umurambo wa PC Sibomana kuri moto, berekeza ku nzira anyuramo ataha, ava ku kazi bamurambika  ku ruhande rw’umuhanda, bamunyura hejuru na moto, ngo bizagaragare ko yishwe n’impanuka agonzwe.

Amakuru avuga ko Pacifique aho afungiwe yemeye icyaha.

Pacifique yize kuri Ecole Secondaire Gafunzo arangiza mu ishami rya Biochimie, akomereza muri KIE  aho yize  Biologie, ari na ryo somo yigisha muri ES Gishoma.

UMUSEKE.RW