Rwanda: Umurambo w’Umupolisi watoraguwe ku muhanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi, 2023 mu kagari ka Karenge mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi mu muhanda hatoraguwe umurambo w’Umupolisi.

Polisi ivuga ko nyakwigendera atari mu kazi

Ni ku muhanda uva mu mujyi wa Rusizi ujya mu murenge wa Bugarama, niho hatoraguwe umurambo w’umupolisi.

Nyakwigendera ni PC Sibomana Simeon birakekwako yishwe n’abantu bataramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yemereye UMUSEKE iby’aya makuru, avuga ko nyakwigendera atari mu kazi, ngo yari muri gahunda ze, iperereza ku cyamwishe rirakomeje.

Yagize ati “Niyo, yitwa PC Sibomana Simeon umurambo we wabonetse mu gitondo kare mu murenge wa Rwimbogo. Ntabwo yari ari mu kazi iperereza  ryatangiye ku cyaba cyateye urupfu rwe”.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW  I Rusizi.