Byinshi ku gitaramo kizitabirwa n’abantu 1000

Itsinda rya James na Daniella ryamamaye mu ndirimo zitandukanye zihimbaza Imana ryatangaje ko ryiteguye gufasha abantu 1000 bazitabira igitaramo cyabo kugira ibihe byiza.

James na Danielle bavuze byinshi ku gitaramo kizitabirwa n’abantu 1000

Ni igitaramo bavuga ko bazaririmbamo indirimbo zose basohoye, ndetse n’iziri kuri album ‘Ibyiringiro’.

Babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, bavuga ko bazaririmba indirimbo zabo zose.

Ni ku nshuro ya mbere bagiye gukora iki gitaramo kizahuriza hamwe abantu 1000, kizabera muri Kigali Convention Center.

Ni igitaramo bise ‘Gathering of 1000 Special Worship Live Concert’ kizaba tariki ya 2 Kamena 2023, kizatangira saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu n’igice z’ijoro.

James Rugarama yavuze ko mu gihe cy’imyaka itatu ishize batangiye umurimo w’Imana wagutse.

Uyu mugabo yavuze ko imyaka itatu yari ishize badakora igitaramo nk’iki.

Ati “Turitegura ko tuzakora igitaramo nk’icyo twakoze mu 2020, Imana yashyize igitekerezo ku mutima wacu wo gukora igitaramo nk’iki.”

Yavuze ko bari bamaze igihe bakira ibitekerezo by’abantu babwira ko bashaka ko babakorera igitaramo kinini ariko ‘tugakorera abantu bacye’.

- Advertisement -

Ati “Kugirango dukore igitaramo kinini ariko cy’abantu bacye. Dusanzwe dutarama, tugahuza inshuti n’abavandimwe, noneho twategereje gukora igitaramo kiri ‘Public’ ariko kitarimo abantu benshi.”

James yavuze ko muri iki gitaramo biteguye ‘gusabana n’Imana mu buryo budasanzwe’.

Avuga ko no mu gihe cyo kwitegura iki gitaramo babonamo ubusabane n’Imana ndetse bakitezemo kuzakigiriramo ibihe byiza.

Ni igitaramo avuga ko bazatambutsa mu buryo wa ‘Live’ ku buryo n’abantu bari hanze y’Igihugu bazabasha kugikurikirana.

Yavuze ko uyu mubare w’abantu 1000, wumvikanisha uburyo iki gitaramo kizaba cyagutse, kandi ngo hari abantu bo mu bindi bihugu batangiye kugurira amatike abantu batishoboye.

Avuga ko bitewe n’ubusabe bwa benshi, bashobora gutekereza uburyo barenzaho nk’abantu 100 bazitabira iki gitaramo.

James yavuze ko mu gutegura iki gitaramo hagamijwe kuvuga ubutumwa.

Ati “Ntekereza ko abantu badakijijwe nta kintu twaba turi gukora. Si ugukizwa gusa, ahubwo harimo no gukomeza itorero.”

James avuga ko imyaka itatu ishize badakora igitaramo harimo ‘amasomo menshi bakuyemo.

Ati “Muri iyi myaka rero twatangiye gukora, twahuriyemo n’abantu benshi, twagiye dutangazwa n’ukuntu abantu bateye…Hari amasomo menshi twigiyemo, ikintu cyatugoye muri iyi myaka ni ukwiga ku bantu.”

Iri tsinda rikomeje gukora indirimbo zitandukanye zihimbaza Imana ndetse n’ibitaramo hagamijwe kuvuga ubutumwa bwiza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW