Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Byinshi ku gitaramo kizitabirwa n’abantu 1000
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Byinshi ku gitaramo kizitabirwa n’abantu 1000

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND 24/05/2023 1:50

Itsinda rya James na Daniella ryamamaye mu ndirimo zitandukanye zihimbaza Imana ryatangaje ko ryiteguye gufasha abantu 1000 bazitabira igitaramo cyabo kugira ibihe byiza.

James na Danielle bavuze byinshi ku gitaramo kizitabirwa n’abantu 1000

Ni igitaramo bavuga ko bazaririmbamo indirimbo zose basohoye, ndetse n’iziri kuri album ‘Ibyiringiro’.

Babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, bavuga ko bazaririmba indirimbo zabo zose.

Ni ku nshuro ya mbere bagiye gukora iki gitaramo kizahuriza hamwe abantu 1000, kizabera muri Kigali Convention Center.

Ni igitaramo bise ‘Gathering of 1000 Special Worship Live Concert’ kizaba tariki ya 2 Kamena 2023, kizatangira saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu n’igice z’ijoro.

James Rugarama yavuze ko mu gihe cy’imyaka itatu ishize batangiye umurimo w’Imana wagutse.

Uyu mugabo yavuze ko imyaka itatu yari ishize badakora igitaramo nk’iki.

Ati “Turitegura ko tuzakora igitaramo nk’icyo twakoze mu 2020, Imana yashyize igitekerezo ku mutima wacu wo gukora igitaramo nk’iki.”

Yavuze ko bari bamaze igihe bakira ibitekerezo by’abantu babwira ko bashaka ko babakorera igitaramo kinini ariko ‘tugakorera abantu bacye’.

- Advertisement -

Ati “Kugirango dukore igitaramo kinini ariko cy’abantu bacye. Dusanzwe dutarama, tugahuza inshuti n’abavandimwe, noneho twategereje gukora igitaramo kiri ‘Public’ ariko kitarimo abantu benshi.”

James yavuze ko muri iki gitaramo biteguye ‘gusabana n’Imana mu buryo budasanzwe’.

Avuga ko no mu gihe cyo kwitegura iki gitaramo babonamo ubusabane n’Imana ndetse bakitezemo kuzakigiriramo ibihe byiza.

Ni igitaramo avuga ko bazatambutsa mu buryo wa ‘Live’ ku buryo n’abantu bari hanze y’Igihugu bazabasha kugikurikirana.

Yavuze ko uyu mubare w’abantu 1000, wumvikanisha uburyo iki gitaramo kizaba cyagutse, kandi ngo hari abantu bo mu bindi bihugu batangiye kugurira amatike abantu batishoboye.

Avuga ko bitewe n’ubusabe bwa benshi, bashobora gutekereza uburyo barenzaho nk’abantu 100 bazitabira iki gitaramo.

James yavuze ko mu gutegura iki gitaramo hagamijwe kuvuga ubutumwa.

Ati “Ntekereza ko abantu badakijijwe nta kintu twaba turi gukora. Si ugukizwa gusa, ahubwo harimo no gukomeza itorero.”

James avuga ko imyaka itatu ishize badakora igitaramo harimo ‘amasomo menshi bakuyemo.

Ati “Muri iyi myaka rero twatangiye gukora, twahuriyemo n’abantu benshi, twagiye dutangazwa n’ukuntu abantu bateye…Hari amasomo menshi twigiyemo, ikintu cyatugoye muri iyi myaka ni ukwiga ku bantu.”

Iri tsinda rikomeje gukora indirimbo zitandukanye zihimbaza Imana ndetse n’ibitaramo hagamijwe kuvuga ubutumwa bwiza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

Rusizi: Abana 200 bo mu miryango itishoboye bawawe ibikoresho by’ishuri

Musanzeꓽ Urubyiruko rweretswe amahirwe ari mu kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba

TUYISHIMIRE RAYMOND 24/05/2023 3:55 24/05/2023 1:50
Inkuru ibanza Ukuri kuri Juvénal uvugwa i Burayi
Inkuru ikurikira Umurambo w’umusore wikanze DASSO akiroha muri Nyabarongo warabonetse
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
21/09/2023 7:48

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?