Dr Ngirente yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC

Minisitiri w’Intebe w’uRwanda,Dr Eduard Ngirente, yageze iBujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ahagarariye Perezida Paul Kagame .

Dr Edouard Ngirente yageze mu Bujumba mu nama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu nabwo  iheruka  kubera  i Bujumbura yigaga  ku mahoro arambye muri Congo, hanzuwe ko ibihugu byemeye kohereza ingabo bibikora vuba, kandi impande zihanganye muri Congo zigahagarika imirwano, n’imitwe irwanira muri kiriya gihugu igashyira intwaro hasi.

Inama yitabiriwe na Perezida Ndayishimiye Evariste, w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Antoine Felix Tshisekedi, wa Congo,  Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Minisitiri Deng Alor Kuol wa Sudan y’Epfo wahagariye Perezida Salva Kiir.

Muri iyo nama hanzuwe ko ibikorwa by’ingabo z’Akarere bigomba kujyana n’inzira y’ibiganiro, yaba iya Nairobi n’iya Luanda muri Angola, utazabyubahiriza, Umuhuza mu biganiro, Uhuru Kenyatta azahita atanga raporo ifatweho icyemezo n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama.

Icyakora kuva imyanzuro yafatwa, umutwe wa M23 wakomeje kugarukwaho , wabaye nkuhagaritse imirwano nubwo utavuye mu birindiro byose  nkuko wari wabisabwe.

Uyu mutwe wakomeje gushinja leta ya Congo kuyigabaho ibitero no kwica abaturage  bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi .

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo ntiyahwemye gushyira uRwanda mu majwi ivuga ko iri inyuma y’uyu mutwe , ibintu impande zombi zihakana zivuye inyuma.

Ubu haribazwa niba uyu mutwe uza gufatirwa izindi ngamba cyangwa  leta ya Congo yajya mu biganiro nkuko uyu mutwe ubyifuza.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW