Ferwafa yatanze ubwasisi ku mukino wa APR na Rayon

Mbere y’uko hakinwa umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryamanuye ibiciro ku bifuza kuzareba uyu mukino n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu.

Kureba umukino wa APR FC na Rayon Sports byorohejwe

Ni imikino iteganyijwe gukinwa tariki 3 Kamena 2023 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye mu Karere ka Huye. Umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu uteganyijwe gukinwa Saa sita z’amanywa, mu gihe uwa nyuma uzakinwa Saa cyenda z’amanywa.

Ferwafa ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yavuze ko abazagura amatike mbere y’uko umunsi nyir’izina ugera, bazagurira ku biciro byo hasi. Abazicara ahasigaye hose bazishyura ibihumbi 2 Frw, ahatwikiriye ni ibihumbi 5 Frw mu gihe mu cyubahiro ari ibihumbi 10 Frw.

Iri shyirahamwe ryavuze ko abazagura amatike ku munsi w’imikino, bazishyura ibihumbi 3 Frw ahasigaye hose, ahatwikiriye ni ibihumbi 7 Frw mu gihe mu cyubahiro ari ibihumbi 15 Frw. Abazagura amatike bazareba imikino yombi.

Abayobora Ferwafa kandi, batangaje ko 50% by’amafaranga azava kuri iyi mikino, azajya gufasha abakozweho n’Ibiza biheruka kuba mu Burengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Ferwafa yamanuye ibiciro ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports

UMUSEKE.RW