Huye: Habaye ikiriyo cy’abagwiriwe n’ikirombe habuze nyiracyo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, hakozwe ikiriyo kubera abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu byumweru bibiri bishize n’ubu bakaba bataraboneka.

Abayobozi bitabiriye ikiriyo cyo gusezera abaheze mu kirombe

Ni igikorwa cyibaye nyuma yo kugerageza gushakisha bariya bantu hifashishijwe imashini, ariko abaturage bafite ababo baheze ikuzimu bakaba baratakaje icyizere cyo kubabona.

Hafatwa icyemezo cyo kuzakora umuhango usa n’ikimenyetso cyo gushyingura abo bantu ku wa Kabiri utaha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madamu INGABIRE Assumpta yari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange mu kiriyo.

Kuri twitter, umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yavuze ko Guverinoma yakoze ibishoboka byose ngo bariya baguye mu kirombe baboneke, bityo ko hafashwe icyemezo cyo kubashyingura nubwo bataraboneka.

Mukurarinda avuga ko tariki 09 Gicurasi uyu mwaka ari bwo uriya muhango uzabaho.

Yagize ati “Nyuma y’aho mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ikirombe cyacukurwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kigwiriye abantu batandatu, mu gihe cy’iminsi 16 Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ibashakisha ntihagira icyo bitanga.”

Umuvugizi wungirije wa guverinoma akomeza gira ati “Kandi no gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 mu bujyakuzimu birimo no kwangiza ibidukikije.

Ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo uyu munsi n’ejo ku ya 7/5/2023 maze ku ya 9/5/2023 bagakora umuhango wo gushyingura.”

- Advertisement -

Mukurarinda avuga ko guverinoma ibihanganisha kandi izakomeza kubaba hafi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW