Igitero cya Israel muri Gaza cyahitanye abarenga 10 barimo abagore n’abana

Abantu bagera kuri 13 b’Abanya-Palestine barimo abayobozi b’umutwe wa Islamic Jihad batatu, bishwe n’igitero cy’indege za Israel muri Gaza.

Imwe mu nzu zarashweho ibisasu

Inzego z’ubuzima muri Palestine zavuze ko abapfuye barimo abagore batandatu, n’abana bane abanda bantu 20 bakomeretse.

BBC ivuga ko Israel yatangaje ko yagabye kiriya gitero igambiriye imitwe y’abarwanyi bo muri Palestine bari babangamiye umutekano wayo mu gihe kizaza.

Umutwe wa Islamic Jihad wavuze ko uzihorera, bikaba bishoboka ko ushobora kurasa roketi muri Israel.

Amakuru avuga ko ibintu bishobora gufata intera bitewe n’uburyo umutwe wa Hamas, ugenzura Gaza ushobora kwinjira muri iki kibazo.

Israel ngo imaze igihe itegura intambara ishobora kumara igihe.

 

Umuriro ushobora kwaka!

Iki gitero ni cyo gihitanye benshi kuva muri Kanama 2022 ubwo ingabo za Israel zamaraga iminsi itatu zihanganye n’umutwe wa Islamic Jihad.

- Advertisement -

Umutwe wa Islamic Jihad ni umwe mu minini inyuma ya Hamas ikorera muri Gaza.

Israel ishinja uyu mutwe kuba ari wo uheruka kuyigabaho ibitero bya roketi.

Mu masaha ya kare mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, indege z’intambara 40 za Israel ziri kumwe na kajugujugu, zagabye ibitero ahantu hatandukanye muri Gaza, ibisasu bigwa ku nzu z’abaturage bitumwa benshi bagira ubwoba.

Umutwe wa Islamic Jihad wavuze ko abayobozi bawo batatu biyitwa al-Quds Brigades, bishwe bari kumwe n’abagore babo n’abana.

Abo ni Jihad Shaker al-Ghannam, yari Umunyamabanga w’akanama ka gisirikare ka al-Quds Brigades, Khalil Salah al-Bahtini, yari umuyobozi w’uyu mutwe mu gice cy’amajyaruguru, na Tariq Muhammad Ezzedine, we ngo yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Ibitero byabaye mu masaha ya kare mu gitondo

Itangazo rya Islamic Jihad rivuga ko “mu gihe twunamira abayobozi bacu bishwe hamwe n’imiryango yabo, abagore b’intwari (mujahideen) n’abana babo, turemeza ko amaraso y’abayobozi bacu azongera uburemere bw’igisubizo cyacu.”

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant, yavuze ko “Icyihebe kizahungabanya abaturage ba Israel kizabyicuza.”

Igisirikare cya Israel kivuga ko Bahtini yari umurwanyi mukuru wa Islamic Jihad muri Gaza, akaba ari na we wagabye ibitero bya roketi muri Israel biturutse muri Gaza mu kwezi gushize.

Uyu ngo “yari ikibazo ku mutekano w’ahazaza w’abaturage ba Israel.”

Ghannam we ngo yari mumjtwe wa Islamic Jihad ishami rikoresha ibisasu bya roketi, naho Ezzedine yari umuhuzabikorwa wa Islamic Jihad mu gace ka West Bank, akaba yarateguraga ibitetero byibasira abasivile muri Israel.

Igisirikare cya Israel kivuga ko cyateye ku hantu 10 hakorerwa intwaro, n’ahantu 6 hari ibikorwa remezo bya gisirikare by’umutwe wa Islamic Jihad.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Lt Col Richard Hecht yavuze ko igikorwa bari bateguye cyagez eku ntego zacyo.

Yabwiye Ibiro Ntaramakuru, AFP ko niba hari imfu zibabaje “baza kubirebaho.”

BBC

UMUSEKE.RW