Imitwe y’abarwanyi bo muri Palestine yarashe Roketi 270 kuri Israel

Imitwe yo muri Palestine irwanira kubuhoza igihugu cyabo yarashe ibisasu bya roketi biva muri Gaza bigana muri Israel, ntabwo haramenyekana niba hari ibyangiritse n’abahaguye.

Imitwe y’abarwanyi yo muri Palestine yarashe roketi 270 kuri Israel

Hashize iminsi ibiri Israel itangiye kurasa kuri Gaza igambiriye guhitana abayobozi b’umutwe wa Islamic Jihad bakorerayo.

Times of Israel cyavuze ko ibisasu bya roketi bigera kuri 350 byarashwe, ibigera kuri 270 byerekejwe kuri Israel, ubwirinzi bwo mu kirere bwitwa Iron Dome bifata 62, ibisasu bitatu byaguye ahantu hatuwe, ibindi ngo ntacyo byangije, mu gihe 65 bitarenze Gaza.

Jerusalem24 cyo cyavuze ko ibitero by’ingabo za Israel byahitanye Abanya- Palestine babiri, bikomeretsa 9. Aba bishwe n’ibisasu by’indege za Israel byaguye mu burasirazuba bw’umujyi wa Rafah.

Iki kinyamakuru kivuga ko Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yavuze ko umuturage usanzwe ari umuhinzi witwa Mohammad Yousef Abu Taiyma yishwe n’igitero cya Israel.

Israel yo ivuga ko igisirikare cyayo kirimo kugaba ibitero ku hantu hari ibikorwa bya gisirikare umutwe wa Islamic Jihad (PIJ) ukoresha urasa roketi.

Nyuma y’ibitero by’indege za Israel, imitwe ishyize hamwe muri Palestine yarashe ibisasu byinshi bya roketi bigana muri Israel.

Uturumbeti tuburira abaturage ko hagiye kuba ibitero twumvikanye mu mijyi ya Tel Aviv na Gush Dan.

Ibitero bya Israel bimaze guhitana abarenga abantu barenga 15 muri Gaza barimo abayobozi batatu b’umutwe wa Islamic Jihad, abagore n’abana, abagera kuri 20 barakomereka.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko igisirikare cye kiteguye gukomeza kugaba ibitero kuri Gaza.

Israel yegereje ibitwaro bikora ubwirinzi bwo mu kirere byitwa Iron Dome hafi ya Gaza

UMUSEKE.RW