Intare FC ikeneye imyenda mishya [AMAFOTO]

Ikipe y’Intare FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ikomeje kugaragara mu myambaro y’imyitozo ishaje.

Abakinnyi ba Intare FC bakeneye utwambaro dushya

Iyi kipe isanzwe irebererwa na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, cyane ko irerera APR FC ifatwa nka mukuru wa yo.

Intare FC izwiho gukora abakinnyi benshi ndetse ikabatanga mu yandi makipe akina mu byiciro byombi mu Rwanda, iragaragara mu myenda ishaje ku  buryo abayireba bahamya ko ikeneye imishya.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko aba bana imyenda bakoresha imyitozo ari iyasizwe na bakuru ba bo barimo ikiragano cya Mugunga Yves, Protais ukinira Gorilla FC n’abandi.

Umwe mu batashetse ko amazi ye ajya hanze ariko usanzwe uba hafi y’iyi kipe, yabwiye UMUSEKE ko mu minsi ya vuba abakinnyi bazahabwa imyenda mishya yo gukoresha imyitozo.

Ati “Irahari nta kibazo wowe tegereza uzabona muri iyi minsi. Irahari myinshi kabisa.”

Yongeyeho ati “Nakubwiye ngo tegereza uzabona.”

Abasore b’Intare FC basanzwe baba hamwe ku i Rebero aho iyi kipe inafite icyicaro Gikuru.

Hakenewe imyenda mishya muri iyi kipe
Mu myitozo ya Intare FC
Imyenda bakoresha imyitozo imaze iminsi pe!

UMUSEKE.RW

- Advertisement -