Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo bahuriye i Geneve – icyo wamenya ku myanzuro yafashwe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Minisitiri Kayisire Solange ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, na Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula bari kumw ehagati na Filippo GRANDI umuyobozi wa UNHCR

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, Kayisire Solange na Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula APALA, Pen’APALA bahuriye i Geneve mu Busuwisi bemeza amasezerano yemerera impunzi zahungiye kuri buri gihugu gutahuka ku bushake.

Minisitiri Kayisire Solange ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, na Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula bari kumw ehagati na Filippo GRANDI umuyobozi wa UNHCR

Iyi nama y’i Genève mu Busuwisi, yatumijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, Filippo GRANDI wanayiyoboye.

UMUSEKE wabonye inyandiko ikubiyemo ibyemezo byafatiwe muri iyi nama.

Intumwa z’ibihugu byombi zafashe imyanzuro 16. Muri iyi myanzuro, 6 y’ingenzi ibihugu bya Congo n’u Rwanda byiyemeje gukurikiza, uwa mbere ni uwo “Kwiyemeza no Gukurikiza amasezerano y’impande eshatu (u Rwanda, Congo na UNHCR) yasinywe ibyo bihugu byasinye tariki 17 Gashyantare, 2010 i Kigali, n’ayasinyiwe i Goma tariki 30 Nyakanga, 2010.

Ayo masezerano yemerera impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Congo, kimwe n’impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda, gutaha ku bushake.

Umwanzuro waa 12 w’amasezerano y’uno munsi, uvuga ko ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho uburyo bw’ibiganiro bigamije kunoza mu buryo burambye gutahuka kw’impunzi ziri muri ibyo bihugu.

Umwanzuro wa 13 uvuga ko ibihugu byombi byeyemeje kwemera gutahuka, no gukurikiza ihame ry’umutekano, no gutaha mu nzira zihesheje agaciro impunzi.

Congo n’u Rwanda byiyemeje gukemura inzitizi zijyanye n’umutekano w’abiyemeje gutaha, no korohereza buri ruhande kumenya amakuru yumvikana kandi agezweho ajyanye n’aho izo mpunzi zitahutse zijya, hakaba harimo gukora ubukangurambaga aho ziri, kandi hakabaho kuzifasha gusubira mu buzima busanzwe.

Umwanzuro wa 15 uvuga ko ibihugu byombi byiyemeje guha ubuhungiro abakeneye kurindwa n’Umuryango mpuzamahanga, bikagendera ku Masezerano Mpuzamahanga ahari.

- Advertisement -

Nyuma y’iyi nama nk’uko bikubiye mu masezerano yasinywe, intuma z’u Rwanda n’iza Congo mu kwezi kumwe zizahurira mu yindi nama i Nairobi, izafasha ku rwego tekiniki ibijyanye no kongera gusuzuma neza uburyo amasezerano yo mu mwaka wa 2010 yavuzwe haruguru yakongera agatangira gushyirwa mu bikorwa.

No gusuzuma uko impunzi z’Abanyarwanda bahungiye muri Congo, n’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda, bakongera kujya batahuka ku bushake, hagendewe ku byumvikanyweho mu masezerano ya Kigali n’iy’i Goma yo mu 2010 yavuzwe.

Ku ruhande rwa Guverimoma y’u Rwanda, aya masezerano ni intambwe nziza nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije, Alain Mukuralinda.

Yagize ati “Inama yageze ku myanzuro ishimishije.”

UMUSEKE.RW