IPRC-Tumba yiteguye kuziba icyuho cy’umubare muke w’abakora mu nganda zikomeye

Mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya Tumba, IPRC Tumba, hafunguwe ku mugaragaro inyubako y’Ishami rishya rya Mechatronics rizakarishya abanyeshuri bitegura gukora mu nganda zikomeye.

Inyubako nshya ya IPRC Tumba yatwaye arenga miliyari enye

Yubatswe ku nkunga y’Ubufaransa binyuze mu Kigega cy’u Bufaransa cy’Iterambere, Agence française de Développement (AFD) ryatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari icyenda mu mushinga wiswe AFTER, Appui à la Formation Technique et l’Emploi à Rulindo.

IPRC Tumba Mechatronics ni Ishami rishya rizafasha abazaryigamo kugira ubumenyi mu mikorere y’inganda kuko rizahuza ubumenyi bajyaga bahabwa ariko ugasanga hari ibyo badasobanukiwe neza.

Mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro “IPRC Tumba Mechatronics”, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi ngiro, Irere Claudette, yasabye abanyeshuri baziga muri iri shami kumenya neza ko Leta ibategerejeho byinshi.

Yagize ati ” Bagomba kumenya ko Leta ibategerejeho byinshi bityo bitegure kuzana impinduka ku isoko ry’umurimo haba mu gihugu imbere no mu karere duherereyemo. Ibikoresho nk’ibi si ubwa mbere tubyakiriye turiteguye ko tuzakomeza gufatanya mu gusimbuza ibyangiritse n’ibishaje ariko ishuri n’abanyeshuri babihawe nabo turabasaba kubibungabunga no kubibyaza umusaruro ukwiye.”

Inyubako ya mechatronics igizwe n’ibice umunani byo gukora ubukanishi, automatike, amashanyarazi y’inganda n’amashanyarazi yo mu rugo, kwigana mudasobwa no kwerekana imiterere yayo, ibyo gukoreramo ubushakashatsi, Laboratwari n’isomero kandi yorohereza abantu bafite ubumuga kuyigeramo ndetse itangiza ibidukikije.

Yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari enye na miliyoni magana abiri na mirongo itanu n’esheshatu, hiyongeraho imirimo yo kuyishyiramo ibikoresho nkenerwa no guhugura abarimu bazayikoramo mu mushinga watwaye agera kuri miliyoni 7 n’igice y’Amayero.

Irimo ibikoresho bizakoreshwa muri Laboratwari, zirimo iz’ubwubatsi, ubukanishi, ububaji n’indi myuga

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko bishimiye gufungura iyo nyubako kuko biri muri gahunda  n’ubushake bw’igihugu cye na Perezida wacyo mu gushyigikira urubyiruko kandi biri no mu cyerekezo cy’u Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye gufungura iyi gahunda nshya, nyuma y’imyaka ibiri gusa nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron muri IPRC Tumba, aho yagaragaje ubushake bw’Ubufaransa bwo gushyigikira urubyiruko, bijyanye n’icyifuzo cy’igihugu cyagaragaye mu Cyerekezo 2050.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, Dr Mucyo Sylivie, yavuze ko iyo porogaramu ya Mechatronics ihuriza hamwe izindi porogaramu eshatu za mekaniki, ikoranabuhanga n’amashanyarazi kandi ko zizafasha abazarirangizamo kuba bashobora gukora mu nganda bafite ubumenyi buhagije mu gihe mbere wasangaga barabaga bafite ubumenyi mu kintu kimwe gusa.

Bamwe mu banyeshuri biga muri IPRC Tumba bemeza ko mu gihe gito bamaze biga gukoresha zimwe mu mashini zifashishwa mu nganda nini, byabatinyuye kandi ko biteguye gukorera aho ariho hose bashobora kubona akazi, kuko bize neza kandi bagerageza no gushyira mu bikorwa ibyo baba bize bisanzuye.

Ihimbazwe Fablice ni umwe muri bo, yagize ati ” Ubu twiga tunakora ibyo tuba twize, murabona nk’iyi mashini idufasha kuba bareba mu yindi mashini icyuma cyangiritsemo ukaba wagicura ukoresheje iyi, mbere byasabaga ko ubwo akazi kaba gahagaze ariko ubu tubikorera rimwe.”

Ishimwe Dania nawe yagize ati ” Njye niteguye gukora imashini ikata ibyatsi ikoresheje amashanyarazi y’izuba mu gihe mbere izakoreshwaga zakoreshaga mazutu ikangiza ibidukikije. Turiteguye neza kandi tuzatanga umusaruro ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.”

Biteganyijwe ko IPRC Tumba mu mwaka w’amashuri 2023/2024, izakira abanyeshuri 300 muri iyo gahunda mu rwego rwo gusubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Uyu mushinga watewe inkunga na AFD uzafasha IPRC Tumba, ndetse n’ibigo byigisha imyuga biherereye mu Karere ka Rulindo kunoza ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Harimo kandi kwimenyereza ibijyanye naryo, amahugurwa, ibizavamo bikazagirira akamaro abo banyeshuri ndetse n’abaturage bo mu gace iri shuri riherereyemo.

IPRC Tumba ubu ifite abanyeshuli bagera kuri 668 bahahererwa ubumenyingiro aho abahiga bahamara imyaka itatu bakahava bahawe n’impamyabumenyi yo ku rwego rwa mbere rwa Kaminuza “Diploma”.

BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW i Rulindo