Irembo Ltd yatangiye gahunda y’ubukangurambaga bwiswe BYIKORERE, mu rwego rwo kunoza serivisi za leta binyuze mu ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, Irembo Ltd ikigo cy’ikoranabunga gishinzwe kunoza imitangire ya serivisi za leta, cyishimiye gutangiza ubukangurambaga bwa “BYIKORERE, mu Karere ka Burera, mu rwego rwo kwereka abaturarwanda ko bashoboye kwiha serivisi za leta mu buryo bworoshye.
Kuva Irembo ryatangira mu mwaka wa 2014 kugeza ubu, habayeho impinduka igaragara mu mitangire ya serivisi za leta y’u Rwanda, hifashishijwe ikorabanabuhanga rigezweho.
Ubu serivisi za leta zirenga 100 wazisanga ku rubuga IremboGov.
Byagabanyije gutonda imirongo ku biro bishinzwe gutanga izo serivisi, ndetse byafashije abantu gukoresha igihe cyabo neza, no kugabanya ikoreshwa rya hato na hato ry’impapuro.
Ubukangurambaga bwa BYIKORERE buje ari nk’indorerwamo Irembo ryibonamo mu bijyanye no gushyiraho impinduka mu mitangire ya serivisi za leta, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubu bukangurambaga buzamurika iterambere u Rwanda rwifuza mu ikoranabuhanga, no kwereka abaturarwanda ibyiza byo kwigeza ku iterambere rirambye.
BYIKORERE ije kwigisha, kongera ubumenyi, guhugura ndetse no gutinyura abantu bakumva ko bashoboye kwiha serivisi za leta bo ubwabo.
Mu itangizwa ry’ubu bukangurambaga, umuyobozi w’Irembo Israel Bimpe, yagize ati: “Turifuza ko buri muturarwanda wese yabasha kwisabira serivisi za leta, kandi nta mbogamizi zindi ahuye na zo. BYIKORERE ije kudufasha muri uru rugendo rugamije impinduka, ndetse no kongera ikorabanuhanga ribereye u Rwanda”.
- Advertisement -
Muri ubu bukangurambaga bwa BYIKORERE, tuzashishikariza buri wese kugerageza kwiha serivisi, akatumenyesha igihe ahuye n’imbogamizi runaka mu igihe ari gusaba serivisi za leta.
Hazabaho igihe gihagije cyo kwegera abaturage tubagezaho ibi byiza tubazaniye, na bo batugezaho ibyifuzo ndetse n’ibitekerezo byabo.
Ibi tuzabigeraho tubifashijwemo n’inzego za leta zibifite mu nshingano, duhugure abaturarwanda ndetse turushaho no gutanga serivisi inogeye abatugana. Intego y’Irembo ni uko umuturarwanda yakwegerezwa serivisi za leta kandi akazibona adakoze ingendo.
BYIKORERE ni intambwe nziza izatuma aho u Rwanda rugana harushaho kuba heza, ndetse no gufasha leta kugeza serivisi zinoze ku baturage.
Umuyobozi w’Irembo yakomeje agira ati: “BYIKORERE tuyitangije ku mugaragaro none mu karere ka Burera, ariko ikaba igiye gukomereza no mu tundi duce twose tw’u Rwanda. Turashishikariza abaturarwanda bose kubana natwe muri ubu bukangurambaga bugiye kunoza serivisi za leta, bijyanye n’iterambere twese twifuza. Ni muze dufatanye uru rugendo, kandi nta kabuza tuzagera ku ntego twiyemeje.”
Ku bisobanuro birambuye ku buryo wabona serivisi za leta mu buryo bw’ikoranabuhanga, gana urubuga www.irembo.rw
UMUSEKE.RW