Ishuri ryirukaniye rimwe abanyeshuri 17 biga mu mwaka wa 6

Abanyeshuri 17 bo mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro riherereye mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza biga mu mwaka wa 6, birukaniwe rimwe, basabwa kujya iwabo mu gihe cy’ibyumweru 2.

Sainte Trinite Nyanza, TSS riherereye i Nyanza

UMUSEKE  ufite amakuru ko abanyeshuri bo mu mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza, TSS ku wa 22/05/2023 abayobozi bazindukiye mu gikorwa cyo gusaka imyenda itemewe na telefone.

Abakoraga igikorwa cyo gusaka bajyaga muri dortoire (aho abanyeshuri barara), mu ishuri bakareba mu ntebe, mu mifuka y’abanyeshuri n’ahandi.

Amakuru avuga ko bamwe mu banyeshuri basakwaga batabyakiriye neza, bashaka gukubita abayobozi b’ishuri barimo kubasaka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza, buvuga ko abanyeshuri 75 ari bo bafatanwe ibitemewe, 17 muri bo bahita birukanwa mu ishuri kuko ari bo banze gutanga ibyo bafatanwe.

Gusa, abari muri kiriya kigo bavuga ko hirukanwe abanyeshuri 17 bigaga mu mwaka wa gatandatu.

Abanyeshuri ngo bari batunze telefone ku buryo umunyeshuri yabaga ari mu ishuri yahamagarwa kuri telefone agasohoka hanze akajya kwitaba, Umwarimu yagira ngo arayimwatse, umunyeshuri ati “Reka reka ntayo naguha!”

Nyuma yo kwirukana abanyeshuri ubuyobozi bw’ikigo bwahise bukoresha inama y’igitaraganya ijyanye n’ikinyabupfura, baganira kuri icyo kibazo ndetse baniga ku kibazo cy’abanyeshuri burira igipangu uko bishatse.

UMUSEKE  twagerageje kuvugisha umuyobozi w’ishuri, Habineza Anastase akimara kumva ko ari umunyamakuru ndetse n’icyo amushakira ngo asobanure, yahise akupa telefone.

- Advertisement -

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko ubuyobozi bw’ishuri nta makuru bwigeze buha Akarere, ariko nyuma baje kubikurikirana basanga hari abanyeshuri bafatanwe ibintu bitemewe, ishuri rinabibatse banga kubitanga, banabibwira ababyeyi babo ko bagiye kuba babirukanye.

Ati “Abanyeshuri bafatanwe ibikoresho bitemewe ni 75, ariko 17 muri bo ni bo birukanwe bazira kutemera gutanga ibyo bikoresho, ariko na byo turabikurikirana turebe uko byifashe cyane ko n’ishuri ritari ryatanze ayo makuru.”

Amakuru avuga ko bariya banyeshuri birukanwe biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bakazagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri bazanye n’ababyeyi babo.

Umwe mu birukanywe yabwiye UMUSEKE ko babona kubirukana bizatuma batitwara neza mu kizamini cya Leta zisoza amashuri yisumbuye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza