Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imikino

Juvénal yageneye Abayovu ubutumwa bw’ihumure

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2023/05/24 5:45 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yihanganishije abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse abasaba gukomeza kuba hafi y’ikipe ya bo.

Mvukiyehe yihanganishije Abayovu bashenguwe no gutsindwa na Sunrise FC

Nyuma yo gutsindwa umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yahise itakaza umwanya wa Mbere ndetse byongerera APR FC kweguka igikombe cya shampiyona kuko niyitsindira umukino w’umunsi wa 30 izahita icyegukana.

Nyuma yo gushengurwa n’agahinda ko gutsindwa i Nyagatare, Mvukiyehe Juvénal yasabye abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena ko urugamba rutararangira ndetse ku mukino w’umunsi ikipe ibakeneye.

Ati “Intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Turasaba abafana ba kuguma inyuma y’ikipe ya bo kuko hari ibitarakorwa i Muhanga. Turasaba abafana kwitabira wo ku Cyumweru kuko ikipe irabakeneye.”

Kwamamaza

Ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Mvukiyehe yagaragaye afata indege ava mu Rwanda ariko aho yerekeje ntabwo hari kuvugwaho rumwe.

Bamwe bavuga ko uyu muyobozi yerekeje ku mugabane w’i Burayi, nyamara amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ari mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Uretse ubutumwa Mvukiyehe, na Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku bakunzi b’ikipe.

Urucaca ruri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 60 runganya na APR FC bitandukanywa n’ibitego.

Ku munsi wa nyuma wa shampiyona, Kiyovu izakira Rutsiro FC kuri Stade ya Muhanga, mu gihe APR FC izasura Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakunzi ba Kiyovu basabwe kwihangana
Ubutumwa bwa Mvukiyehe Juvénal butanga ihumure ku bakunzi ba Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Umurambo w’umusore wikanze DASSO akiroha muri Nyabarongo warabonetse

Inkuru ikurikira

Inkunga igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza igeze kuri miliyoni 700Frw

Izo bjyanyeInkuru

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Umunyabigwi wa PSG ari mu Rwanda (AMAFOTO)

Umunyabigwi wa PSG ari mu Rwanda (AMAFOTO)

2023/05/27 7:34 AM
U Burundi bwakuriye inzira ku murima Ferwafa kuri Ndikumana

U Burundi bwakuriye inzira ku murima Ferwafa kuri Ndikumana

2023/05/26 3:42 PM
U Rwanda ruzakira igikombe cy’Isi mu kubungabunga Ibidukikije

U Rwanda ruzakira igikombe cy’Isi mu kubungabunga Ibidukikije

2023/05/26 12:34 PM
Amagare: U Burasirazuba bugiye kwakira isiganwa ry’iminsi ibiri

Amagare: U Burasirazuba bugiye kwakira isiganwa ry’iminsi ibiri

2023/05/25 12:01 PM
Bugesera yatanze ubwasisi ku mukino izakira AS Kigali

Bugesera yatanze ubwasisi ku mukino izakira AS Kigali

2023/05/25 9:58 AM
Inkuru ikurikira
Inkunga igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza igeze kuri miliyoni 700Frw

Inkunga igenewe abagizweho ingaruka n'ibiza igeze kuri miliyoni 700Frw

Ibitekerezo 1

  1. Ni nshimiye says:
    shize

    Yive nari yihenuye kumakipe makuru ntanamakuru yarafite

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010