Juvénal yageneye Abayovu ubutumwa bw’ihumure

Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yihanganishije abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse abasaba gukomeza kuba hafi y’ikipe ya bo.

Mvukiyehe yihanganishije Abayovu bashenguwe no gutsindwa na Sunrise FC

Nyuma yo gutsindwa umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yahise itakaza umwanya wa Mbere ndetse byongerera APR FC kweguka igikombe cya shampiyona kuko niyitsindira umukino w’umunsi wa 30 izahita icyegukana.

Nyuma yo gushengurwa n’agahinda ko gutsindwa i Nyagatare, Mvukiyehe Juvénal yasabye abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena ko urugamba rutararangira ndetse ku mukino w’umunsi ikipe ibakeneye.

Ati “Intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Turasaba abafana ba kuguma inyuma y’ikipe ya bo kuko hari ibitarakorwa i Muhanga. Turasaba abafana kwitabira wo ku Cyumweru kuko ikipe irabakeneye.”

Ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Mvukiyehe yagaragaye afata indege ava mu Rwanda ariko aho yerekeje ntabwo hari kuvugwaho rumwe.

Bamwe bavuga ko uyu muyobozi yerekeje ku mugabane w’i Burayi, nyamara amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ari mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Uretse ubutumwa Mvukiyehe, na Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku bakunzi b’ikipe.

Urucaca ruri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 60 runganya na APR FC bitandukanywa n’ibitego.

Ku munsi wa nyuma wa shampiyona, Kiyovu izakira Rutsiro FC kuri Stade ya Muhanga, mu gihe APR FC izasura Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.

- Advertisement -
Abakunzi ba Kiyovu basabwe kwihangana
Ubutumwa bwa Mvukiyehe Juvénal butanga ihumure ku bakunzi ba Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW