Kamonyi: Abaturage biyemeje kubakira no gusana inzu 900 z’imiryango yasenyewe n’ibiza

Bamwe mu baturage bagize Itorero ry’Umudugudu bahize ko bagiye gufatanya n’Ubuyobozi mu kubaka no gusana inzu z’imiryango irenga 900 iherutse gusenyerwa n’ibiza harimo n’ituye mu manegeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère

Uyu muhigo wo  gufatanya n’Ubuyobozi mu gikorwa cyo kwimura no kubakira inzu 910 zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, babyemereye Ubuyobozi bw’Akarere ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 taliki ya 11 Gicurasi, 2023.

Ni igikorwa cyabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi, abo mu Murenge wa Kayumbu bavuga ko gutanga umuganda wo kubakira Imiryango yasenyewe n’ibiza.

Umukuru w’Umudugudu wa Mirehe mu Murenge wa Kayumbu Rusagara Félicien avuga ko bafite imiryango 6 muri uyu Mudugudu yasenyewe n’ibiza bazaheraho bubakira inzu.

Ati: “Ibikorwa byinshi tubikorera mu masibo no mu Itorero ry’Umudugudu kuko n’ubusanzwe twubakiraga abatishoboye inzu.”

Rusagara avuga ko hari igihe bubakira utishoboye byagera aho bisaba amafaranga menshi badafite bakayasaba Ubuyobozi ku rwego rw’Akarere.

Mukamurigo Gaudence  uhagarariye abikorera ku rwego rw’Akagari  avuga ko agiye kwiyambaza abagore bagenzi be kuko iyo babyumvise bitanga umusaruro ushimishije.

Ati: “Hari ibikorwa bisaba ingufu z’amaboko kandi benshi barayafite nta kigoye kirimo.”

Umukuru w’Umudugudu wa Mirehe Gisagara Félicien

Mukamurigo yavuze ko hari ibipimo by’umuganda areberaho umubare w’abagore bawitabira.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère   avuga ko barimo kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza Itorero ry’Umudugudu kwitabira ibikorwa byo gufasha abasenyewe n’ibiza n’abatuye mu manegeka kubona amacumbi.

Nahayo yavuze ko muri uku kwezi kwa Gicurasi bamwe mu baturage bibasiwe n’ibiza akifuza ko iyi gahunda ariyo bashyiraho umutima cyane.

Ati: “Hari abo bashobora guhomera inzu cyangwa bakayakurungira, hari n’abandi bakubakira.”

Yavuze ko hari n’ibikorwaremezo bindi birimo imihanda, amateme aba baturage bashobora gusana bidasabye andi maboko avuye kure.

Ati: “Badufashe kwishakamo ibisubizo hari n’abazasana inzu zishaje muri uku kwezi ku bukangurambaga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko igikorwa cyo kubaka izo nzu 910 zasenywe n’ibiza batifuza kugiharira agaturage bonyine, bukavuga ko bazafatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere kubabonera aho batura.

Bamwe mu baturage bagize Itorero ry’Umudugudu mu Murenge wa Kayumbu

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.