Karasira Aimable basanze indwara zo mu mutwe zimuri habi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Karasira Uzaramba Aimable bamusanzemo indwara zo mu mutwe

Ibitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, CARAES Ndera, byemeje ko Karasira Uzaramba Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, afite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye kandi akeneye kwitabwaho n’abaganga.

Karasira Uzaramba Aimable bamusanzemo indwara zo mu mutwe

Ku wa 03 Mata 2023 ubwo yari mu Rukiko, Aimable Karasira Uzaramba, yasabye kubanza kuvuzwa kuko arwaye indwara zitandukanye zituruka ku mateka y’igihugu, abamwunganira icyo gihe bamugereranyije na Barafinda Segikubo Fred, washatse kwiyamamariza kuyobora igihugu, bikaza kugaragara ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yavuze ko uwe ubwe arwaye indwara zitandukanye zirimo n’agahinda gakabije yatewe n’amateka y’igihugu, arimo ko yabuze umuryango  we wose mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umuvandimwe yari asigaranye akaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ku wa 06 Mata 2023, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwanzuye ko Karasira Aimable uzwi nka Prof. Nigga habaho itsinda ry’Abaganga risuzuma niba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Icyemezo cyagiraga kiti “Urukiko rutegetse ko hashyirwaho abaganga 3 bo mu bitaro by’i Ndera bagasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.”

Ku wa 19 Mata 2023 yahise ajyanwa mu bitaro bya CARAES Ndera gukorerwa isuzuma nk’uko byasabwe n’Urukiko.

Ibitaro bya Ndera bivuga ko Karasira uregwa ibyaha bitandukanye birimo no Guhakana jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yitaweho n’abaganga kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 04 Gicurasi 2023 bamusangamo indwara zikomeye.

Karasira yasanzwemo “Sydrome depressif chronique” byemezwa ko ahorana ihungabana, kubura ibitotsi no guhangayika n’ibindi.

Uyu wahoze ari umwarimu wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda basanze kandi afite “Diabète non insulino-dépendant” itera kwiyongera kudasanzwe kw’isukari mu maraso.

- Advertisement -

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zemeje ko Karasira afite “troubles de la personnalité paranoïde” indwara yo mu mutwe aho abayifite batekereza ko babangamiwe, batotezwa bigaherekezwa no kugira amagambo akarishye ku bantu bumva ko babifuriza inabi.

CARAES- Ndera yemeza ko Karasira Aimable akwiriye gukurikiranwa n’itsinda ry’inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe ahantu hatekanye.

Iyi raporo yashyikirijwe inzego bireba nk’uko ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi yasinyweho na Dr Rukundo Muremangingo Arthur ibigaragaza.

Aimable Karasira avuga ko afite uburwayi bukabije bw’indwara zitandukanye kandi yatangiye kwivuza kuva mu mwaka wa 2003 ahabwa imiti ndetse yandikiwe ibinini bitanu ku munsi.

Aregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro jenoside no gukurura amacakubiri ndetse no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Karasira Aimable azasuzumwa indwara zo mu mutwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW