Kayonza: Gufata neza ubutaka byateye ishoti amapfa umusaruro urazamuka

Muri 2016, Akarere ka Kayonza kahuye n’ikibazo cy’ibura ry’imvura ryateye amapfa, ingo zisaga ibihumbi 47 zabuze ibyo kurya, bituma Leta itanga ubufasha bw’ibiribwa n’amazi yo kuhira ku bagizweho ingaruka.

Akanyamuneza ni kose kubera umusaruro ushimishije

Abaturage baravuga ko kubera gahunda nziza za Leta y’u Rwanda babashije gucika iyo nzara yari yarabaye akarande muri ako karere.

Bavuga ko basuhukiraga mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse abandi bicwa n’inzara kubera ubutayu bwari bwaratangiye kuza muri ako Karere.

Muri ibyo bihe amatungo yahuye n’akaga gakomeye kubera ibura ry’amazi n’ubwatsi, aborozi barahombye karahava, amatungo yapfaga umunsi ku munsi.

Muri Nzeri 2020 nibwo hatangijwe umushinga wiswe Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project (KIIWP) uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ( IFAD).

Ni umushinga wa Miliyari zisaga 85 y’u Rwanda ufite intego yo gufasha ingo zigera ku bihumbi 40 kwihaza mu biribwa no kurwanya ubukene binyuze mu buhinzi bw’umwuga mu gihe cy’imyaka itanu.

Abaturage bavuga ko kuva uyu mushinga utangijwe, umusaruro w’ubuhinzi wikubye kane bikomotse ku gufata neza ubutaka.

Bavuga ko guhinga ku buso bw’imirima y’abaturage umwe umwe biri mu byadindizaga umusaruro wabo, bikaba intandaro y’inzara yari yarashinze imizi muri Kayonza.

Gufata neza ubutaka byabafashije guhitamo ibyo bahinga no kubona inyongera musaruro ku buryo bworoshye.

- Advertisement -

Byafashije kandi kubona bitagoranye ubujyanama mu buhinzi n’ifumbire bakoresha.

Bakorewe amaterasi mu rwego rwo guhashya isuri yabatwariraga ubutaka no kubafasha kongera umusaruro.

Kuri ayo materasi bateyeho ubwatsi bw’amatungo yabo n’umukamo uriyongera banywa amata bagasagurira n’amasoko.

Aho basaruraga ibitageze kuri toni kuri hegitari ubu bahavana toni eshatu, iyo imvura yabonetse ku gihe bahavana toni enye.

Uwambajimana Rachel yahuje ubutaka n’abandi mu Murenge wa Kabarondo ubu ngo beza toni enye z’ibigori kuri hegitari imwe kandi mbere barezaga toni imwe.

Ati ” Mbere ubutaka bwaramanukaga bukigira mu kabande ariko ubu buhamye hamwe.”

Sibomana Francois Xavier w’imyaka 72 avuga ko inshuro nyinshi yasuhutse ajya guca inshuro ahari ibiribwa kugira ngo aramire umuryango, kuri ubu ibyo kurya barabifite.

Ati ” Turumva dufite ubuzima bwiza, nidushyira amaboko hasi tugakora inzara tuzayitsinda nta shiti.”

Mayira Celestin wo mu Murenge wa Ndego agira ati ” Mbere twahingaga mu kajagari ugasanga turavangavanga imyaka, ariko ubu duhinga ku murongo, dukoresha ifumbire mvaruganda ivanze n’imborera.”

Sibomana Francois Xavier avuga ko umusaruro wazamutse, gusuhuka byaracitse

Usabyimbabazi Madeleine, Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga wa KIIWP avuga ko abaturage bavuye mu nzara yasaga n’iyabaye akarande kubera ubutaka bwagundukaga uhinze agasarura ututamutungiye umuryango.

Ati “Hari ubutaka bari bararetse guhinga kubera ko nta kintu babukuragamo ariko aho tumariye gukora ayo materasi barahinze ndetse bakuramo umusaruro mwinshi.”

Avuga ko bakoze amaterasi ndinganire hirya no hino ku misozi yongerwamo imborera n’ishwagara kugira ngo hagabanywe ubusharire bw’ubutaka

Bashyizeho amashuri y’abahinzi mu mirima abafasha kuva mu buhinzi bwa gakondo no kumenya imbuto nziza ndetse gukoresha inyongeramusaruro.

Ati ” Ikibazo rwose cy’amapfa umushinga ufite ikintu wagikozeho ku buryo bugaragarira umuntu wese.”

Kugeza ubu hamaze gutunganywa ubuso bungana na hegitari 1300 mu gihe muri KIIWIP ya kabiri hateganyijwe gutunganywa Hegitari 1950.

Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga wa KIIWIP, Usabyimbabazi Madeleine
Rachel ahamya ko gufata neza ubutaka byabahinduriye imibereho
Imyaka mu mirima imeze neza kubera gufata neza ubutaka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kayonza