Kigali: Dasso yatejwe ingaru kuri ruswa yariye

Mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano rwa Dasso, yasubije amafaranga yari yasabye umuturage amwizeza kumuha ibyangombwa byo gusana inzu.

Mu Murenge wa Mageragere, Uyobora Dasso yafatanywe indonke y’ibihumbi 100 Frw yatse umuturage

Ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, Umuyobozi wa Dasso mu Murenge wa Mageragere, yasubije umuturage amafaranga ibihumbi 100 Frw yari yatse amwizeza kumufasha.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, umuturage wo mu Murenge wa Mageragere Hasingizwimana Gracien, yasabwe amafaranga amufasha kubona ibyangombwa byo gusana inzu ye.

Bivugwa ko uyu muturage yari yasabye guhindura amabati no gusana igikuta by’inzu ye, nyuma ahamagarwa abwirwa ko ibyo yasabye Umurenge utabyemerewe kubitanga, ahubwo bitangwa n’Umujyi wa Kigali.

Uyu muturage yabanje gusabwa amafaranga ibihumbi 300 Frw, ariko asubiza ko ntayo afite.

Uwasabye umuturage aya mafaranga, yamubwiye ko azagabana Sedo w’Akagari ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Ushinzwe imyubakire ku Murenge, ndetse n’uyobora Dasso.

Ikirenze kuri ibyo, uwasabaga amafaranga, yamubwiraga ko yatumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Amajwi UMUSEKE ufite, humvikanamo uyobora Dasso ku Murenge wa Mageragere, Ndabaramiye Céléstin ariko wiyitiriye umukozi ushinzwe imyubakire ku Murenge, wahamagaye umuturage amusaba ruswa amwizeza ko azahita amuha icyangombwa kimwemerera gusana inzu ye.

Aya majwi yumvikanisha ko uyu muyobozi wa Dasso, yakomeje guhatiriza umuturage kugira ngo abashe kumuha amafaranga yari yamusabye uko ari ibihumbi 300 Frw.

- Advertisement -

Yageze aho amubwira ko babonana imbona nkubone kugira ngo basoze gahunda bari bafitanye.

Umuturage yahise agira impungenge, ndetse abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku rwego rw’Umurenge, kugira ngo abashe kwishinganisha hakiri kare.

Nyuma yo kubimenyesha RIB, yabwiye umuyobozi wa Dasso ko ibihumbi 300 Frw atabibona, ariko yabona ibihumbi 100 Frw.

Mu kwirengera yagize ubwenge bwo gufotora aya mafaranga yose, kugira ngo nihagira ikiba azabe yarabigejeje ku nzego bireba zose.

Byageze aho bari bemeranyije guhurira, ndetse umuturage aha ibihumbi 100 Frw Ndabaramiye Céléstin.

Gusa nyuma yo kuyamuha ntiyigeze yongera kwitaba telefoni ye, kandi nyamara yari yamwijeje kuzamufasha kubona ibyangombwa bimwemerera gusana inzu ye no guhindura amabati.

Uyu muturage yabibwiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Mageragere, Hategekimana Silas kugira ngo abashe kumurenganura asubizwe amafaranga ye, ndetse uwayamwatse abiryozwe.

Nta bwo byatinze, kuko bwakeye ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, Ndabaramiye Céléstin yaguwe gitumo mu biro bye ku Murenge wa Mageragere, ahita ategekwa gusubiza amafaranga ibihumbi 100 Frw yari yahawe.

Uyu muyobozi wa Dasso yahise atabwa muri yombi na RIB nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Hategekimana Silas yabibwiye UMUSEKE mu butumwa bugufi yanditse.

Ati “Yes. Ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.”

Bivugwa ko uyu Ndabaramiye asanzwe azwiho ingeso yo gusaba abaturage amafaranga, akabizeza ubufasha mu kubona ibyangombwa byo kubafasha kubaka cyangwa gusana inzu.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanuz’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas, yemeje ko uyu muyobozi wa Dasso yafunzwe na RIB

UMUSEKE.RW