Mpaga yatewe u Rwanda ikwiye kubazwa nde?

Nyuma yo guterwa mpaga n’ikipe y’igihugu ya Bénin ndetse bigatuma amahirwe y’u Rwanda yo kujya mu gikombe cya Afurika agabanuka, igikomeje kwibazwa ni ukwiye kubazwa iki gihombo cy’u Rwanda.

Amavubi yo yatewe mpaga na Bénin kubera gukinisha Muhire Kevin wari wujuje amakarita abiri y’umuhondo

Ni icyemezo cyatangajwe na CAF ibinyujije mu Kanama gashinzwe Imyitwarire mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023.

Uyu mwanzuro uvuga ko “u Rwanda rutewe mpaga y’ibitego 3-0.’’ CAF yakomeje itangaza ko uyu “nta bundi bujurire bwemewe kuri uyu mwanzuro.’’

Ku wa 29 Werurwe 2023, nyuma yo kunganya igitego 1-1 ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Bénin yareze u Rwanda muri CAF ivuga ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Ni amakarita yabonye ku mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Muhire yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.

Ikirego kirega u Rwanda, cyatanzwe nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Bénin kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma yo kwakira ikirego, tariki 10 Mata 2023, CAF yandikiye u Rwanda inaruha nyirantarengwa y’iminsi irindwi yo kuba rwatanze ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Ku wa 16 Mata 2023, ni bwo Fefwafa yandikiye CAF itanga ubwiregure bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire yakinishijwe n’ubwo mbere y’uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.

- Advertisement -

Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”

Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”

Iki kibazo cyanatumye abasifuzi bayoboye uyu mukino barangajwe imbere na Joshua Bondo bahagarikwa.

Bondo yahanishijwe amezi atandatu, yahagarikanywe n’abasifuzi bane barimo uwamwungirizaga wa mbere, Souru Phatsoane, uwa kabiri Mogomotsi Morakile n’uwa kane, Tshepo Mokani Gobogoba.

U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n’amanota atatu inyuma ya Sénégal ya mbere n’amanota 12 na Mozambique ya kabiri n’amanota ane mu gihe Bénin ari iya nyuma n’amanota abiri.

Amavubi yagumanye amanota abiri yakuye ku mikino yanganyijemo na Mozambique igitego 1-1 n’uwo yanganyijemo na Bénin wabereye i Cotonou. Bisobonauye ko ari rwo rwa nyuma kuko Sénégal iyoboye iri tsinda ifite amanota 12 ku yandi ndetse yanabonye itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika, igarukirwa na Mozambique na Bénin zifite amanota ane.

Amavubi ari kwitegura kwakira Mozambique tariki 18 Kamena mu mukino bitaramenyekana aho uzabera kuko u Rwanda rutarasubizwa niba Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga. Umukino usoza uzayahuza na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.

Iyi mpaga ikwiye kubazwa nde?

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko mu nshingano z’umutoza wungirije mu Amavubi, Jacint Magriña Clemente harimo no kwandika amakarita y’umuhondo n’atukura yerekwa abakinnyi ku mikino y’Ikipe y’Igihugu.

Bibaye ari impamo koko, uyu mutoza yaba ari mu ba mbere bo kubazwa iyi mpaga kuko nta bwo yaba yarakoze neza inshingano ze uko bikwiye.

Abandi batungwa urutoki bo kubazwa iri kosa rikomeye ry’akazi, ni abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Amavubi kuko mu nshingano baba bafite harimo no kumenya abakinnyi bujuje amakarita ataberemerea gukina ku mikino runaka.

Abandi ntibatinya no kuva ko uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, ari uwo kubibazwa kuko itegeko rya CAF rivuga ko mu gihe itabashyize ku rutonde rw’abatemerewe gukina, Igihugu gifite inshingano zo gutera intambwe yo kubibaza uru rwego ruyobora umupira w’Amaguru muri Afurika.

Guterwa mpaga kwa Bénin, biraza byiyongera ku yindi u Rwanda rwatewe Congo-Brazzaville ubwo rwari rwakoresheje Tagy Etekiama wari wiswe Dady Birori mu byangombwa bye.

Ikipe ya Bénin yo yamaze gutera u Rwanda mpaga
Abatoza b’Amavubi

UMUSEKE.RW